Dark Mode
Image
  • Sunday, 19 May 2024
Pariki y’Ibirunga igiye kwagurwa yongerwaho hegitari zisaga 3,700

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere RDB, ruratangaza ko hatagize igikorwa ngo ingagi n’izindi nyamaswa zibarizwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, ngo zibone aho zisanzurira hahagije, byaziviramo gukendera burundu, bigateza ingaruka ku bukungu n’iterambere ry’abaturage, ari yo mpamvi igiye kwagurwa yongerwaho hegitari 3,740.

Leta y’u Rwanda yashoye Miliyoni 255 z’Amadolari ya Amerika, azakoreshwa mu mushinga wo kwagura Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, mu rwego rwo kuyongerera ubuhumekero.

Eugene Mutangana, umukozi wa RDB ushinzwe ibikorwa byo kubungabunga za Pariki z’igihugu, asobanura ko urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane inyamaswa zirimo n’ingagi zibarizwa muri iyo Pariki, uko zikomeza kwiyongera zororoka, ari na ko zikenera aho kuba zisanzuye. Ubwo intambwe yo kuyagura izaba igezweho, ngo bizazamura ubukungu bihereye ku baturage.

Yagize ati “Igikenewe ni uko Pariki igira ubuhumekero buhagije, bworohereza inyamaswa kuyibamo zisanzuye, zitagira ibyo zangiza by’abaturage nk’uko hari aho tubibona ubu. Igihe umuturage azaba abayeho ibye bitekanye, na we kandi akabaho yirinda kugira ibyo yangiza byo muri Pariki, yaba Pariki ubwayo ndetse n’umuturage ubwe, icyifuzo ni uko bibana nta kibangamiye ikindi”.

Ati “Ubuso bwa Ha 3,740 mu Mirenge ya Kinigi na Nyange nibwo duteganya kuzaguriraho Pariki y’Igihugu y’Ibirunga. Ni ubutaka busanzwe ari ubw’abaturage babarizwa mu ngo 3600. Bazimurwa babanje guhabwa ingurane, ziyongeraho amazu y’ubuntu bazatuzwamo mu mudugudu w’icyitegererezo duteganya kubaka, ndetse bakazanafashwa gutegura imishinga bazaterwamo inkunga, aho tunateganya ko izababyarira inyungu iruta ituruka mu byo bakora ubu”.

Tags

Comment / Reply From