Dark Mode
Image
  • Thursday, 19 September 2024
NKORE IKI: Umusore twarakundanye mwubakira inzu twari kuzabanamo none yambwiye ko atakinkunda!

NKORE IKI: Umusore twarakundanye mwubakira inzu twari kuzabanamo none yambwiye ko atakinkunda!

UyuUyu mukobwa yagize ati: ”Mfite agahinda gakomeye, narwaye umutima, nabuze aho kubariza, mbura aho kwerekeza muri make nta kintu na kimwe mfite cyo gutangaza nyuma yo guhemukirwa. Nakundanye n’umusore, turamenyana cyane, iwacu baramumenya, iwabo baramenya, inshuti zanjye ziba ize, ize ziba izanjye.

Mu by’ukuri twatangiye gukundana mbona ankunda ndetse anyitangira kuko yamvugishaga igihe cyose nabaga mukeneye. Gusa rimwe na rimwe akantungura, gusa bidakabije kuko hari ubwo twapfaga ko nitabye telefoni y’undi muntu atazi. Yari umusore uzi gukunda kuko ni we naririragaho, ni we natabazaga.

Uyu musore wambabaje nta kazi yagiraga. Ni njye wakoraga nkabasha kumufasha mu byo yabaga akeneye akenshi nkanamushakira akazi gasanzwe kuko ntabwo yigeze agera mu ishuri ariko yize kubaka.

Mu gihe twapangaga kubana rero twaricaye dusanga atari ngombwa ko tujya gukodesha, mfata amafaranga yanjye ndayakoresha turubaka inzu iruzura, maze dutangira imishinga y’urugo rwacu muri iyo nzu nshya.

Tutarayijyamo, natangiye kumva amakuru atari meza kuri we, gusa twaganira akampakanira cyane akambwira ko ntaho ahuriye nabyo”.

Uyu mukobwa akomeza avuga ko yaje kumwifatira, ubwo yamusanganaga n’undi mukobwa, agahita amubwira ko atanamukunda.

Ati: ”Umunsi umwe naratashye nyura aho yari atuye, ngezeyo nsanga ari kumwe n’abandi bakobwa, maze n’uburakari bwinshi namubajije abo aribo ambwira ko harimo uwo bakundana kandi ko njye atankunda, ko icyo yashakaga ari inzu none akaba yarayibonye inamwanditseho.

Ako kanya narasohotse, njya kurira amarira arakama mbura uwo mbaza, mbura uwo mvugisha, mbura uwo ngisha inama, none ubu nabuze aho nerekeza. Inzu imwanditseho, kandi yamaze kumbwira ko atankunda”.

Nyuma yo kumva iyi nkuru, ibibazo byabaye byinshi; Ese areke uyu musore atware inzu ayizaniremo abandi bakobwa? Ese kuburana hari icyo bizamugezaho? Inama ni iyawe. mukobwa yagize ati: ”Mfite agahinda gakomeye, narwaye umutima, nabuze aho kubariza, mbura aho kwerekeza muri make nta kintu na kimwe mfite cyo gutangaza nyuma yo guhemukirwa. Nakundanye n’umusore, turamenyana cyane, iwacu baramumenya, iwabo baramenya, inshuti zanjye ziba ize, ize ziba izanjye.

Mu by’ukuri twatangiye gukundana mbona ankunda ndetse anyitangira kuko yamvugishaga igihe cyose nabaga mukeneye. Gusa rimwe na rimwe akantungura, gusa bidakabije kuko hari ubwo twapfaga ko nitabye telefoni y’undi muntu atazi. Yari umusore uzi gukunda kuko ni we naririragaho, ni we natabazaga.

Uyu musore wambabaje nta kazi yagiraga. Ni njye wakoraga nkabasha kumufasha mu byo yabaga akeneye akenshi nkanamushakira akazi gasanzwe kuko ntabwo yigeze agera mu ishuri ariko yize kubaka.

Mu gihe twapangaga kubana rero twaricaye dusanga atari ngombwa ko tujya gukodesha, mfata amafaranga yanjye ndayakoresha turubaka inzu iruzura, maze dutangira imishinga y’urugo rwacu muri iyo nzu nshya.

Comment / Reply From