Dark Mode
Image
  • Tuesday, 21 January 2025

Gahunda ya "E-Parking" igiye kuhya ikoreshwa muri Kigali muri za parking zitandukanye.

Gahunda ya

Gahunda ya "E-Parking" igiye kuhya ikoreshwa muri Kigali muri za parking zitandukanye.

 Ku bufatanye bw’Umujyi wa Kigali na Koperative y’inkeragutabara ishinzwe gucunga umutekano w’ibinyabiziga no kwakira amahoro ya za parikingi, MISIC, hagiye gushyirwaho uburyo bwo gukoresha parikingi hifashishijwe ikoranabuhanga buzwi nka ’E-Parking’.

 

Bizakorwa ku buryo parikingi zo mu Mujyi wa Kigali zizashyirwa ku ikoranabuhanga hanyuma nyir’ikinyabiziga akazajya aba afite porogaramu muri mudasobwa cyangwa muri telefoni ye akareba ahari parikingi ijyanye n’icyerekezo agiyemo akayishyura hakoreshejwe ikoranabuhanga hanyuma akayikoresha mu gihe ahageze.

Muri parikingi zigera kuri 400 zamazwe gutegurwa hazashyirwamo utwuma twabugenewe ’sensors’ tuzaba dufite uburyo dukorana na ’système’ yubakiwe mu Mujyi wa Kigali ari na yo izajya ihuza utu twumwa na ya porogaramu yo muri telefoni hanyuma umuntu nashaka kureba parikingi zitari gukoreshwa abe yabikora bitamusabye kwirirwa azenguruka mu Mujyi ashaka aho asiga imodoka ye.

Umuyobozi muri MISIC, ushinzwe itumanaho no guhuza iyi koperative na rubanda, Rukundo Willy yabwiye IGIHE ko iyi nyigo igeze kure nimara gutunganywa, iki cyiciro cy’izi parikingi zatoranyijwe kimaze kurangira, gahunda izakwirakwizwa mu mujyi hose nyuma bikazakorwa no ku zindi zo gihugu.

Ati "Niba warageze nko ku Gisimenti wabonye ko hari imirongo ya parikingi iciyemo ndetse hari na nomero zitandukanye, igisigaye ni ugushyiramo utwo twuma."

Amakuru IGIHE ifite ni uko ibijyanye no gushyira utu twuma muri za parikingi zo mu Mujyi wa Kigali n’ibindi bisabwa, byose biri mu isoko rizatangwa n’Umujyi ndetse biteganyijwe ko bizatangira gukorwa mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka.

Ku ruhande rwa MISIC, iyi gahunda izafasha mu kwakira amahoro dore ko iyi Koperative ku bufatanye n’inzego z’ibanze ari yo yashinzwe gukusanya amahoro ya za parikingi no kurinda umutekano wazo, kandi ari yo izaba ifite ububasha bwo gukoresha ’système’ yo kwakira aya mahoro.

Ubu buryo buje gushyigikira gahunda u Rwanda rwafashe yo kwimakaza ikoranabuhanga n’ubukungu burishingiyeho aho mu gukomeza kuryimakaza rwabaye igihugu cya munani cyinjiye mu muryango w’ubufatanye mu by’ikoranabuhanga (Digital Cooperation Organization, DCO).

Uyu muryango wari usanzwemo ibihugu birindwi ari byo Arabie Saoudite, Jordanie, Bahrain, Kuwait, Oman, Pakistan na Nigeria, byose bigamije gukora impinduka zishingiye ku ikoranabuhanga no kwimakaza ubukungu burishingiyeho.

Imirimo yo gucunga umutekano no kwakira amahoro ya za parikingi ahanini ikorwa n’abahoze mu ngabo aho mu bakozi 400 iyi Koperative ifite, 60% ari abahoze mu ngabo, bikaba bikorwa mu kubyaza umusaruro ubunararibonye baba bafite mu byo gucunga umutekano.

Amahoro ya parikingi agenwa n’Iteka rya Perezida nomero 25/01 ryo ku wa 09/07/2012 rishyiraho urutonde kandi rigena ibipimo ntarengwa by’amahoro n’andi mafaranga yakirwa n’inzego z’ibanze mu ngingo yaryo ya gatandatu.

Ibinyabiziga bya Leta, ibigo n’imishinga yayo bifite ibyapa bibiranga, ibinyabiziga bya za ambasade, iby’imiryango mpuzamahanga ishamikiye ku muryango w’Abibumbye n’iby’indi miryango mpuzamahanga ifitanye amasezerano yihariye na Leta y’u Rwanda hamwe n’ibinyabiziga byihariye byagenewe abafite ubumuga byasonewe kwishyura amahoro ya parikingi.

Comment / Reply From