Dark Mode
Image
  • Tuesday, 21 January 2025

Abanyeshuri ba Kepler bamuritse ubushakashatsi ku mikoreshereze ya Canal+ mu Rwanda

Abanyeshuri ba Kepler bamuritse ubushakashatsi ku mikoreshereze ya Canal+ mu Rwanda

Abanyeshuri ba Kepler bamuritse ubushakashatsi ku mikoreshereze ya Canal+ mu Rwanda

Diane

Abanyeshuri bo muri Kepler College bemeje ko bungukiye byinshi mu bushakashatsi bakoreye Sosiyete icuruza amashusho Canal+ Rwanda, bugaruka kuri bimwe mu bibazo ifite.

 

Iki ni igikorwa cyabaye binyuze mu bufatanye Canal+ Rwanda na Kepler bagiranye, bugamije gutegura abanyeshuri mu kwiga imishinga yatanga ibisubizo mu bigo bitandukanye.

 

Canal+ yahaye aba banyeshuri imishinga ibiri ijyanye n’ibibazo iyi sosiyete ifite kugira ngo bishakirwe ibisubizo birimo kuba hamenywa impamvu hari abakiliya babo batagifata ifatabuguzi nk’uko bisanzwe n’ibijyanye na dekoderi zitagikoreshwa.

 

Iyi mishinga yakozweho n’amatsinda atandatu yo muri iyi kaminuza mu gihe cy’amazi ane muri Kigali na Karongi, bwagaragaje ko kimwe mu bituma hari abakiliya batagifata ifatabuguzi n’abatagikoresha dekoderi ari uko ibiciro biri hejuru bituma hari abatabona ubushobozi bwa buri munsi bwo gufata ifatabuguzi.

 

Iki cyabonywe ni uko ifatabuguzi rihendutse batabasha kubona shene zitandukanye kugira ngo bishimishe nk’uko babyifuza bikaba byatuma batayikoresha nk’uko bikwiye.

 

Nyuma yo kubona ibi bibazo bagaragaje ko kimwe mu bisubizo birambye Canal+Rwanda yakora ari ukugabanya ibiciro, gushyiraho amapaki atandukanye cyane agenewe urubyiruko ndetse no gukurikiranira hafi imikorere yabo.

 

Umunyeshuri muri Kepler Kiziba, Mupenzi Olivier, itsinda rye ryakoze ku mushinga w’uburyo Canal+ yakoresha dekoderi zitagikora mu kuzamura ubukungu.

 

Ati “Abanyeshuri bo muri Kepler ntabwo tugira abantu baza kutwigisha ngo dukore ibizamini ahubwo baduha imishinga tukayiga kugeza yemewe. Ibyo twabonye mu kwiga iyi mishinga ya Canal+ ni uko twabonye ko ibyo twiga bibaho koko, kuko hari ibyo twabonye kandi bigiye gushakirwa igisubizo.”

 

Umukozi muri Kepler, Gasana Staphanie, yavuze ko hari byinshi abanyeshuri babo bungukiye mu mushinga wa Canal+ bakozeho kandi bizabagirira akamaro ku isoko ry’umurimo.

 

Ati “Abanyeshuri bo muri Kepler hari byinshi bungukiyemo nko kubona ukuri kuba kuri hanze bijyanye n’ibyo bize bituma babona ngo niba nkora muri Canal+ ibi bikaba nabyitwaramo nte.”

 

“Muri aya amezi ane babonye byinshi ikindi kandi bahawe amahugurwa n’abakozi batandukanye ba Canal+ Rwanda bituma bamenyera wa murimo bitegura kujyaho no kumenya gukora ubushakashatsi.”

 

Umukozi ushinzwe ubukunguku n’imari muri Canal+ Rwanda, Hermann Malan, yavuze ko iyi sosiyete igiye kubyaza umusaruro ibyavuye mu bushakashatsi aba banyeshuri bakoze.

 

Ati “Dutangira uyu mushinga na Kepler kwari ukugira ngo ibisubizo bakuramo mu bushakashatsi bwabo bidufashe guhita dushyira mu bikorwa ibyo bakuyemo atari mu Rwanda gusa no hirya no hino muri Afurika.”

 

Mu matsinda atandatu hatsinze abahize abandi bahawe ibihembo bitandukanye birimo kumara amezi atandatu bareba amashene ya Canal+ ku buntu, kwimenyereza umwuga muri iki kigo ndetse n’icyemezo cy’uko bakoze ubu bushakashatsi.

 

 

Umukozi muri Kepler, Gasana Staphanie, yavuze ko hari byinshi abanyeshuri babo bungukiye mu mushinga wa Canal+ bakozeho kandi bizabagirira akamaro ku isoko ry’umurimo

 

Ni ibyishimo bikomeye ku banyeshuri bakoze ubushakashatsi kuri bimwe mu bibazo Canal+ ifite

 

Canal +Rwanda na Kepler College bishyize imbaraga mu kuzamura ubumenyi bw'abanyeshuri

 

Abanyeshuri ba Kepler bagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi bakoze

 

Amatsinda yahize ayandi yahawe ibihembo bitandukanye

Comment / Reply From