Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
Amavubi yitegura Bénin yerekeje mu mwiherero, azabanza kwipima na Ethiopia (Amafoto)

Amavubi yitegura Bénin yerekeje mu mwiherero, azabanza kwipima na Ethiopia (Amafoto)

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’Umupira w’Amaguru ‘Amavubi’ berekeje mu mwiherero witegura imikino ibiri u Rwanda rufitanye na Bénin.

 

Saa Cyenda ni bwo Amavubi yahagurutse ku cyicaro cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, yerekeza kuri Hoteli La Palisse mu Bugesera mu mwiherero w’iminsi irindwi.

 

Kuri gahunda, biteganyijwe ko Amavubi azahaguruka mu Rwanda tariki 17 Werurwe 2023 yerekeza i Cotonou muri Bénin gukina na ‘Guépards’ zayo tariki ya 22 Werurwe mu mikino ubanza, mu gihe uwo kwishyura uzabera i Huye tariki 27 Werurwe 2023.

 

Mbere yo kugera muri Bénin, Ikipe y’Igihugu Amavubi izakina umukino wa gicuti n’iya Ethiopie, ku Cyumweru, tariki 19 Werurwe 2023.

Rujugiro asohoka mu modoka mbere yo gusuhuza mugenzi we Cantona bafatanya gucunga ibikoresho by'Amavubi

 

Cantona na Rujugiro basuhuzanyije mbere yo kwerekeza mu Bugesera

Umutoza mukuru Carlos Ferrer nawe yakurikiyeh

 

Tuyisenge Eric 'Cantona' yinjira mu modoka yakomereje i Bugese

 

Nyarugabo Moïse (ibumoso) na Ntwari Fiacre (hagati) ba AS Kigali na rutahizamu Mugenzi Bienvenue (iburyo) basesekara kuri FERWAFA mbere yo gukomereza i Bugese

 

 

Mugenzi Bienvenue Kuri telefoni ngendanwa mbere yo kwinjira mu modoka yamukomezanyije i BugeserararaoMugenzi yinjira mu modoka

 

Umunyezamu Ntwari Fiacre yinjira mu modo

 

Myugariro w'ibumoso wa APR FC, Ishimwe Christian mbere yo kwinjira mu modo

 

 

Ku Cyicaro cya FERWAFA, Ishimwe Christian ni we mukinnyi wa nyuma winjiye mu modoka yakomereje i Bugesera mu mwiher

 

Imodoka itwaye Amavubi yasohotse ku Cyicaro cya FERWAFA saa Cyenda zuzuye yerekeza mu Bugesera kuri Hoteli La Palis

 

Yafashe umuhanda yerekeza mu Bugesera ijyanye Ikipe y'Igihugu mu mwihereroseerokaka

Comment / Reply From