Dark Mode
Image
  • Tuesday, 21 January 2025

Ngoma: Batangije uburyo bushya bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ngoma: Batangije uburyo bushya bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ngoma: Batangije uburyo bushya bwo kurwanya imirire mibi n’igwingira

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye ibikorwa bishya byo kwita ku bagore batwite, aho bazajya bahabwa ibiribwa, ibiryamirwa n’ibindi nkenerwa byose hagamijwe kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

 

Ubu buryo bwitwa "Baho" bari kubufatanya na Compassion International binyuze mu mishinga y’iterambere ikorera muri aka Karere.

 

Muri iyi gahunda ya Baho, bafata ababyeyi bo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri by’ubudehe, batwite kuva ku mezi atatu, bagatangira gukurikiranwa bahabwa ibiribwa buri kwezi birimo umuceri, ifu y’igikoma, isukari, amavuta, indagara, n’ibindi bituma bita ku mwana batwite ku buryo bamubyara ameze neza.

 

Iyo umubyeyi agiye kubyara bamuha imyenda y’umwana, igitenge, kigoma, umutaka, teremusi n’imyenda ishyushya umwana, ku buryo ntaho ahurira n’imbeho.

 

Nyuma y’uko umwana avutse, umubyeyi akomeza guhabwa bya biribwa buri kwezi kugeza nibura umwana yujuje umwaka umwe, bakabona kumuvana muri iyi gahunda, hakajyamo undi.

 

Nyiraminani Marie Grace utuye mu Kagari ka Gafunzo mu Murenge wa Sake, yavuze ko yabyaye agahabwa buri kimwe kimufasha mu kwita ku mwana we, ku buryo byatumye avukana amagarama menshi ugereranyije n’abandi yajyaga abyara.

 

Ati “Nabyaye umwana munini uruta abo najyaga mbyara, ikindi navuga ni uko ibiribwa bampa bimfasha kurwanya imirire mibi iwanjye ndetse n’igwingira. Akenshi usanga batwigisha gukurikirana abana bacu mu gihe bakiri bato ku buryo babasha kubona indyo yuzuye ku gihe.”

 

“Ibi rero bintera imbaraga ku buryo umwana niyuzuza umwaka bakamukuramo nzakomeza gushakisha indyo yuzuye nkakomeza kuyimuha.”

 

Uwizeyimana Clarisse utuye mu Murenge wa Zaza mu Kagari ka Ruhinga, ubu utwite inda nkuru. Yavuze ko bakimara kumutoranya mu bandi bagore ngo bahise batangira kumuha ibiribwa byiza, bimufasha kurya indyo yuzuye.

 

Ati “Ubundi naratwitaga bikangora kubona indyo yuzuye kuko nabaga nta mbaraga mfite, simbone uko mpingira amafaranga. Najyaga kwa muganga bakambwira ngo nzabyara umwana wagwingiye kubera kutabona indyo yuzuye. Ubu rero meze neza bampa indagara, ifu y’igikoma n’ibindi bimfasha, n’iyo ngiye kwa muganga bambwira ko mpagaze neza, ntabwo bikiri nka mbere.”

 

Umutesi Peace uyobora uyu mushinga uterwa inkunga na Compassion International, yavuze ko impamvu bawutangiye ari ukugira ngo bafatanye na Leta mu kurwanya igwingira, aho ngo buri kwezi babaha ibyo kurya bifasha wa mwana batwite cyangwa wavutse kubaho neza.

 

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yavuze ko iyi gahunda bayishimiye kuko izatuma umwana avuka ameze neza, binamurinde igwingira ku kigero cyo hejuru.

 

Ati “Turabibonamo rero igisubizo cyane ko turi mu kwezi kwahariwe isuku n’isukura no kurwanya igwingira, ibi nabyo rero biri mu byo twatangiranye n’ubu bukangurambaga kugira ngo duce burundu igwingira ry’umwana, ariko rigahera ku mubyeyi kuva agitwite kugeza abyaye, bakabakorera n’indi mishinga y’iterambere kugira ngo mu gihe n’umushinga warangiye bazakomeze iterambere.”

 

Akarere ka Ngoma katangiye umwaka wa 2022 gafite abana 27 bagaragara mu mirire mibi, ubu gasigaranye batatu gusa.

 

Mu bijyanye n’igwingira kari kuri 26%, intego ni ukuza munsi ya 19% nk’uko Guverinoma yabyiyemeje bitarenze mu 2024.

Comment / Reply From