Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
Inkuru y’umusirikare w’imyaka icyenda! Tujyane mu rwibutso rw’abasirikare bose ba Israel

Inkuru y’umusirikare w’imyaka icyenda! Tujyane mu rwibutso rw’abasirikare bose ba Israel

Bike cyangwa byinshi tuzi kuri Israel, ni igihugu cyo mu Burengerazuba bwa Aziya, gito ku Rwanda, gifite amateka ajya gusa n’ayarwo, ariko kandi gifatwa nk’intangiriro y’imyemerere y’amadini yaba Abakirisitu cyangwa Abayisilamu.

 

Ibijyanye n’ingingo z’imyemerere nyobokamana tuzabigarukaho ikindi gihe, dore ko ari n’ibintu rimwe na rimwe bishobora kugorana kubisobanura cyangwa se kubisobanukirwa. Umwanya uracyahari, kuko IGIHE iri mu rugendo rwo gusura ibikorwa bitandukanye muri Israel mu mijyi itandukanye nka Yeruzalemu, Tel Aviv n’indi.

 

Amateka ya Israel ya kera amenshi wayabona muri Bibiliya, ibyinshi wabona kuri ubu butaka wabisoma ukabyumva, aho bitandukaniye ni uko wenda wabireba ukabihuza n’ibyo wasoma n’Isi ya none. Ibyo ni ah’ejo.

 

Israel ya none yubakiye ku muco uha agaciro abantu, yita cyane ku mateka y’ahazaza ariko irebeye ku hahise. Ni yo mpamvu hari inzibutso nyinshi, rumwe muri zo ni urwahariwe kwibuka abasirikare bose bapfuye mu bihe bya kera n’ibya vuba hatitawe ku mpamvu y’urupfu rwabo.

 

Twasuye urwibutso rw’abasirikare bose ba Israel bapfuye. Ruherereye ku musozi wa Herzl mu Mujyi wa Yeruzalemu, rwatashywe mu 2017 nyuma y’imyaka ibiri n’igice rwubakwa ndetse n’imyaka umunani hategurwa uburyo rugomba kuba rumeze.

 

Rugaragaza amateka y’abasirikare 24.068 bapfuye mu bihe bitandukanye. Buri mwaka, ku itariki ya kane y’ukwezi kwa Iyar mu Baheburayo (ukwa munani) nibwo hizihizwa umunsi wo kwibuka abasirikare bose bapfuye. Uyu mwaka, uzizihizwa ku 24 Mata Saa Mbili z’Ijoro kugera ku wa 25 Mata ubwo hazaba ibirori bikuru mu gihugu.

 

Buri gihe uyu munsi uzwi nka Yom HaZikaron urubahwa cyane kuko abariho ubu bemera ko ukubaho kwabo gushingiye ku batanze ubuzima bwabo. Iyo Saa Mbili z’ijoro zigeze kuri uwo munsi, mu gihugu hose humvikana inzogera, iyo ivuze buri wese aho ari arahagarara, waba uri mu modoka, waba uryamye, waba uri kubyina, ibintu byose birahagarara mu gihe cy’amasegonda 60 abantu bagaha icyubahiro abasirikare bapfuye.

 

Igitangaje ni uko ibisobanuro byo gushyiraho uru rwibutso byose bishingiye ku byanditswe muri Bibiliya mu gitabo cya Yeremiya.

 

Iyo ugeze muri uru rwibutso, utungurwa no kubona uburyo rwubatse, ntabwo ari inzu isanzwe ahubwo hifashishijwe amatafari akoze mu bikoresho bifashisha bakora ibifaru by’intambara.

 

Buri tafari rigeretse ku rindi mu buryo bwihariye, hagati harimo umwanya, ku buryo uramutse ukuyemo rimwe n’andi yahita amanuka. Ni mu rwego rwo kwerekana uruhare rwa buri wese muri Israel ya none.

 

Ni amatafari arenga ibihumbi birindwi yifashishijwe mu kubaka inyubako imeze nk’igeretse gatatu. Buri tafari ryanditseho izina ry’umusirikare n’itariki yapfiriyeho ndetse imbere yaryo hakaba urumuri. Ntabwo ipeti rye ririho.

 

Iyo iyo tariki igeze, urumuri ruraka mu kumwibuka, ndetse saa tanu za buri munsi haba umuhango wo kwibuka abasirikare bapfuye kuri iyo tariki, mu gikorwa gifata umunota umwe.

 

Izina riheruka muri urwo rwibutso ni iry’umusirikare wapfuye tariki 13 Ugushyingo 2022. Mu bapfuye vuba, harimo abishwe na Covid-19, abazize ibitero by’iterabwoba biheruka n’abandi.

 

Urugero rw’umwe mu ba vuba wavuzwe cyane ni uwitwa Sgt. Noa Lazar wari ufite imyaka 18 wiciwe mu gace ka Shuafat tariki 8 Ukwakira 2022 mu gitero cy’iterabwoba.

 

Israel yemera ko n’umusirikare wapfuye yiyahuye izina rye rigomba kwandikwa kuri rimwe muri ayo matafari. Impamvu ngo ni uko nta muntu n’umwe uba uzi icyatumye yiyahura, ku buryo ngo bishoboka ko akazi ka gisirikare ariko katumye yiyambura ubuzima.

 

Mbere yo kuvuga amateka y’umusirikare wese no kwerekana ifoto ye, umuryango we urabanza ukabyemeza niba ibyo avugwaho ari ukuri

Comment / Reply From