Dark Mode
Image
  • Saturday, 21 December 2024

Ndibwira ko biza gusubira mu buryo - Perezida Kagame yavuze ku izamuka ry’ibiciro

Ndibwira ko biza gusubira mu buryo - Perezida Kagame yavuze ku izamuka ry’ibiciro

Ndibwira ko biza gusubira mu buryo - Perezida Kagame yavuze ku izamuka ry’ibiciro

Izamuka ry’ibiciro ku masoko ni ikibazo gihangayikishije, aho nko muri Mutarama 2023, ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 20,7%, mu gihe mu Ukuboza 2022 byari byiyongereyeho 21,6%.

 

Muri Mutarama 2023, ibiciro mu Rwanda byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 41%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongeraho 8,3%, naho ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongeraho 12,6%.

 

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu, Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo gituruka ku bintu bimwe bituruka hanze y’igihugu, kubera ibirimo kuba ku isi, haba kure cyangwa hafi.

 

Ati “Umuntu yavuga ko igihugu cyacu, ubundi ibijyanye n’ubukungu muri rusange n’imibereho ishingiye kuri byo byagendaga neza. Icyo dukora rero ni uguhera uko ibintu byagendaga neza, tugashaka uburyo ibyo bimwe bitari mu maboko yacu twahangana nabyo.”

 

Yavuze ko ikipe ireba iby’ubukungu yagiye ishyiraho ingamba zitandukanye zirimo Nkunganire zifasha mu kugabanya ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli, aho byakabaye bizamuka, ariko leta yashyizemo amafaranga mu kugabaya ikinyuranyo cyari cyajemo.

 

Ati “Banki Nkuru y’Igihugu nayo ifite uko ikora imibare yayo ku kiguzi cy’amafaranga, bifite nabyo uko byigwa bigakorwa kugira ngo ibiciro bidakomeza kuzamuka, ndetse bishobora no kongera kumanuka. Nanone bitwara igihe, ntabwo babaho umunsi umwe uko byakozwe. Ndibwira ko ibintu biza gusubira mu buryo, ariko bitwara igihe.”

 

Ubwo yari mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano kuri uyu wa Kabiri, Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko hari icyizere ko ibi biciro bizakomeza kumanuka muri uyu mwaka.

 

Yavuze ko iki kibazo cyakurikiranwe, ndetse hari byinshi leta yakoze itanga Nkunganire mu buryo bunyuranye.

 

Mu byakozwe yavuze harimo inyunganizi mu biciro by’ibikomoka kuri peteroli, muri mazutu y’amakamyo atwara ibiribwa n’imodoka zitwara abantu, na lisansi z’abagenda ku mapikipiki.

 

Yashimagiye ko leta itari ifite ubushobozi bwo gukuraho ingaruka zose zabaye ku izamuka ry’ibiciro 100%, icyakora ngo yagerageje gukumira izamuka ry’ibiciro ritewe n‘ibindi byazamutse.

 

Ni izamuka ryatewe ahanini n’umusaruro wabaye muke mu gihe igiciro cyo guhinga no gusarura cyazamutse, aho nk’ibiciro by’ifumbire byikubye inshuro ebyiri.

 

Indi mpamvu ni uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byazamutse cyane, bigatuma n’ibiciro by’ubwikorezi bihenda, bityo n’ibiribwa batwaye bigahenda.

Ni ibibazo kandi bifitanye isano n’ingaruka z’intambara y’u Burusiya na Ukraine, ndetse n’izahuka ry’ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19.

 

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko inyunganizi yashyizwe mu bikomoka kuri peteroli yatumye igiciro cy’ubwikorezi kigabanuka gatoya, ndetse inyunganizi yashyizwe mu buhinzi mu gihembwe cy’ihinga gishize cya A, yitezweho kongera umusaruro, maze ibiciro bigabanuke.

 

Yakomeje ati “Icyizere nabaha, nk’ubu iyo turebye umusaruro turimo kugenda tuganaho wavuye mu gihembwe A, icyiciro cy’ubuhinzi cyatangiye mu kwezi kwa cyenda mu mwaka ushize, ubu turimo gusarura muri uku kwezi kwa mbere n‘ukwa kabiri, dufite icyizere ko umusaruro w’ibigori wikubye kabiri, uw’ibirayi na wo wikubye hafi kabiri, uw’ibishyimbo wagabanutseho akantu gato cyane kubera amapfa yari yashatse kuba mu Ntara y’Amajyepfo ndetse n’igice kimwe cy’Intara y’Iburasirazuba.”

 

“Ibyo bisobanuye ko mu minsi turimo ubungubu, twatangiye kubona igiciro cy’ibigori kimanuka, kiva ku 800 Frw kigenda kigana kuri 400 Frw. Ubwo ni ukuvuga ngo n‘ibindi biragenda bimanuka, n’ibirayi biragenda bimanuka, ni cyo cyizere dufite.”

 

Dr Ngirente yasabye aborozi n’abahinzi kubinoza kugira ngo bongere umusaruro, inyunganizi ikazaza isaga hari ibyo bamaze kugeraho.

 

 

Perezida Kagame yijeje ko inzego zibishinzwe ziri gukora ibishoboka byose ngo ibiciro bimanuke ku masoko

Comment / Reply From