Kenya: Inkiko n’amadini ntibumva kimwe ibyo guha rugari abaryamana bahuje ibitsina
Abanya-Kenya bakomeje guca ukubiri ku bijyanye n’ingingo yo guha rugari abaryamana bahuje ibitsina, aho bamwe bavuga ko bagomba kwishyira bakizana abandi ntibabikozwe bakemeza ko ari uguca umuryango.
Kuwa 24 Gashyantare 2023 Urukiko rw’Ikirenga rwa Kenya rwemeje ko abo mu muryango wa LGBTQ bafite uburenganzira bwo gukora umuryango utegamiye kuri leta ubagenga.
Rwemeje ko Umuryango w’abaryamana bahuje ibitsina wa (National Gay and Lesbian Human Rights Commission: NGLHRC) wakwemezwa ndetse ukandikwa nk’indi miryango itegamiye kuri leta yemewe mu gihugu.
Rwashingiraga ko kubamagana no kubabuza uburenganzira bwabo hagendewe ku myumvire bafite byaba bihabanye n’itegeko nshinga ry’igihugu.
Ni urugendo rwari rumaze imyaka icumi kuko mu 2013 ari bwo uwari umuyobozi mukuru wa NGLHRC, Eric Gatari yareze umuyobozi ushinzwe imiryango itari iya leta amushinja kutemeza uwabo ngo uhahabwe uburenganzira bwo gukorera mu gihugu.
Abo mu NGLHRC batsinze mu Rukiko Rukuru, Urw’Ubujurire kuri ubu n’Urw’Ikirenga narwo rwemeje ko kutabaha uburenganzira ari ukubangamira uburenganzira bwabo.
Perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe w’Abadepite muri Kenya, Moses Francis Masika Wetangula, yavuze ko nubwo igihugu kitagira idini kibangamiyeho bagomba kwibuka ko igihugu kigendera ku iyobokamana bityo ko urukiko rukwiriye kurinda indangagaciro z’abanyagihugu.
Intumwa Nkuru ya leta, Justin Muturi na we yavuze ko yizeza abantu kumvisha urwo rukiko ko iki kibazo kitajyanye n’ubutabera cyane ahubwo hagomba kurebwa ku ndangagaciro n’umuco by’igihugu.
Ibi byatumye n’abo mu madini n’amatorero muri icyo gihugu bijujutira inzego z’ubutabera ku mwanzuro zafashe.
Umuyobozi w’Itorero Christ Is The Answer Ministries (CITAM) muri Kenya, Rev Tom Otieno, mu kiganiro na The Citizen yavuze ko ubutinganyi nta cyiza buzana uretse no guhonyora umuco unagira uruhare wo kugabanya abantu mu Isi.
Ati “Umuryango utangirira ku bantu babiri (umugore n’umugabo) bahura bakarema ikiragano cy’ahazaza. Icyo ni ikintu cya mbere aba-LGBTQ bashaka kurwanya. Nukomeza kugira umugore ku wundi, umugabo ku wundi mu myaka 30 nta bantu bazaba bakiriho kuko nta bakivuka bazaba bahari.”
Rev. Otieno yakomeje agira ati “Igikurikiraho barakomeza barwane bishyirwe no mu burezi bijye byigishwa mu mashuri. Ibi mvuga si ibintu bidashingiye ku kuri.”
Nubwo abo mu muryango wa LGBTQ bemerewe gukora umuryango wabo ubagenga, kuri ubu kuryamana ku bahuje ibitsina ntibyemewe kuko ubifatiwemo ahabwa igifungo cy’imyaka 14.
Abaryamana bahuje ibitsina bamaze igihe baharanira ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Stay Connected
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Science and Technology (4888)
- Health & Science (5339)
- Jobs (256)
- Sex & Relationships (2807)
- Movies & Animation (7833)
- Comedy (501)
- Travel and Events (731)
- Gaming (1928)
- Work Life (528)
- History and Facts (1997)
- Places and Regions (567)
- People and Nations (1753)
- Pets and Animals (538)
- Cars and Vehicles (630)
- News and Politics (5877)
- Others (7980)
- Economics and Trade (4429)
- Education (6279)
- Life Style (5748)
- Arts & Entertainment (3157)
- Opinions (817)
- Real estate & Properties (170)
- Shipping & Logistics (89)
- Politics & Leadership Show (49)
- Sports Show (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Palscity Show (1)
- Celebrities (223)
- Business (5988)
- Digitally Fit Show (1)
- Entertainment & Lifestyle Show (6)
- Business Show (3)
- In The Morning Show (1)
- DFT Reels & Shorts (17)
- Natural & Food (1889)
- People and Culture (92)
- Sports (4120)
- Fashion (211)
- Gossip (141)
- Music (440)