Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
Munezero na Isheja bamuritse imyambaro mishya ya Dior muri ‘Paris Fashion Week’ (Amafoto)

Munezero na Isheja bamuritse imyambaro mishya ya Dior muri ‘Paris Fashion Week’ (Amafoto)

Munezero Christine na Isheja Morella basanzwe babarizwa muri ‘We Best Models’ bari mu bamuritse imyambaro mishya ya Dior ubwo hatangizwaga ‘Paris Fashion Week’.

 

Ni ibirori byabaye kuri 28 Gashyantare 2023 kuri Jardin des Tuileries i Paris mu Bufaransa, aho Dior yerekanye imyambaro mishya ‘Fall/Winter 2023 womenswear’.

 

Dior yerekanye ubwoko butandukanye bw’imyambaro, yatangaje ko yakozwe harebewe ku myambaro yambarwaga mu 1950 byakozwe mu rwego rwo guha icyubahiro abakoraga imyambaro mu myaka yo hambere mu Bufaransa.

 

Iyi myambaro yerekanywe n’abamurika imideli batandukanye barimo n’Abanyarwandakazi babiri bamaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga bitewe n’ibikorwa byabo.

 

Munezero Christine akomeje kuzamura ibendera ry’u Rwanda mu kumurika imideli kuko akorana n’ibigo bikomeye muri uru ruganda nka Maison Valentino, Maison Malgiela, Chroe, Dior, Versace, Maxmara, Gucci, Courrèges, Giambattiste Vali n’izindi.

 

Isheja na we si umuntu worohoje muri uru ruganda kuko ari mu banyarwandakazi babengutswe n’ibigo bikomeye mu mideli nka Dior, Emilia Wickstead, Courrèges n’ibindi.

 

Uyu mwaka wa 2023 watangiye neza ku Banyarwanda bamurika imideli kuko bitabiriye ibirori bikomeye biri kuba nka ‘Paris Fashion Week, ‘London Fashion Week na ‘Milan Fashion Week’.

 

 

Dior yasubiye mu mateka ireba imyambaro ya kera

 

Ibi birori byabereye kuri Jardin des Tuileries

 

Iyi myenda Dior yayikoze igendeye ku yambarwaga mu 1950

 

Isheja ni umwe mu bamuritse imyambaro mishya ya Dior

 

Munezero Christine akomeje kwigaragaza ku ruhando mpuzamahanga mu kumurika imideli

 

Ni ishema kubona Abanyarwandakazi bakomeje kugera kuri uru rwego

Comment / Reply From