Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
Yazinutswe Kiliziya: Igikomere Kayitare yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Yazinutswe Kiliziya: Igikomere Kayitare yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi

Bamwe mu barokokeye muri izi Kiliziya, bagendana igikomere cyatumye bazizinukwa, ku buryo kuzisubiramo babibona nko kubasubiza mu bihe bibi banyuzemo bayihungiyemo bizeye kurokoka ariko bakayicirwamo.

Urugero ni urwa Kayitare Philippe warokokeye muri Kiliziya ya Nyamata mu Karere ka Bugesera yiciwemo Abatutsi bagera ku bihumbi 40. Mu buhamya yahaye IGIHE, Yibuka uburyo bahahungiye bahizeye umukiro ariko bakahasanga urupfu, akavuga ko yumva ko Imana atagomba kuyishakira mu Kiliziya.

Ati "Ndebye amateka, ndebye Kiliziya, nkajya ngenda nahagera nkibuka ko nahasize abavandimwe navukanaga na bo, iwacu twavukaga turi abana barindwi nkatekereza ko navuyemo na mushiki wanjye gusa, natekereza ko nahasize ababyeyi, ba datawacu, nkagira n’abandi duhuje amateka, tukumva mbese Imana tutagomba kuyishakira mu kiliziya, tutagomba no kuyishakira mu nzu".

Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, Kayitare yariyubatse ashaka umugore barabyara. Bitewe n’igikomere afite kuri kiliziya, yabwiye umugore we ko bazabana ariko gusezerana mu kiliziya bitarimo.

Ati "Njye naramubwiye nti ’tuzasezerana mu mategeko ni yo akomeye ariko ntabwo tuzasezerana mu kiliziya, umbabarire ibintu bya kiliziya".

Kayitare avuga ko nyuma yo kubyara umugore we n’abandi bantu bamwumvishije uburyo yabatirisha ariko ntiyabyumvaga. Umugore yabashakiye ababyeyi ba batisimu barabatizwa iminsi mikuru iraba ariko uyu mugabo ntiyigeze agera mu kiliziya.

Ati "Barababatirishije ariko njye ntabwo nigeze njya mu kiliziya mu gihe cyo kubatirisha...Gusenga pe ndabikunda, nkunda n’Imana hari imirimo myinshi inkorera kenshi. Ibintu byo mu kiliziya nanjye ntabwo mbyumva cyane kuko ndi mu bantu babizinutswe".

Kayitare yemeza ko ’Imana idashakirwa muri za kiliziya cyane’. Afata umwanya akajya ahantu mu butayu akiherera agasenga, agasaba Imana ibyo akeneye kandi akumva ahamanyije na yo. Gusa yemera ko umuntu akwiye kugira ahantu abarizwa, akanasenga, akaba n’umukristu ariko akamenya ubwenge bw’ibyo agomba kwanga n’ibyo gukunda.

Mu kiganiro IGIHE iherutse kugirana na Antoine Cardinal Kambanda, Arkiyepiskopi wa Kigali, yavuze ko bibabaje cyane kuba hari abantu biciwe mu kiliziya ari ho bahungiye bazi ko bari bubone uko barokoka. Asanga gufasha abazinutswe kiliziya bihera ku kubatega amatwi.

Yagize ati "Bisaba rero mbere na mbere kumvisha no gufasha wa muntu kumva ko nubwo yahemukiwe n’abantu Imana iramukunda, n’ikimenyimenyi kuba yararokotse ariho ni iyo Mana kandi iyo Mana imusaba kuva i buzimu akajya i buntu, kuva mu guheranwa n’agahinda akagira ubuzima agakomeza kwiyubaka".

Tags

Comment / Reply From