Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
U Rwanda rufite Coltan nziza iruta iyo muri Congo - Perezida Kagame

U Rwanda rufite Coltan nziza iruta iyo muri Congo - Perezida Kagame

Perezida Kagame yasubije abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro mu Burasirazuba bwa Congo, ko narwo ruyafite yaba Coltan na Zababu, atanga urugero kuri Coltan, ko iyo rufite ari nziza kurusha iboneka mu Burasirazuba bwa Congo.

 

Bimaze kuba akamenyero ko abanyapolitiki bo muri RDC bashinja u Rwanda ko rwiba amabuye y’agaciro y’iki gihugu, ko ndetse ruyifashisha mu bikorwa byarwo by’iterambere kugeza n’aho rushinze uruganda rutunganya zahabu.

 

Umukuru w’Igihugu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Werurwe 2023, yavuze ko abashinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya RDC, batazi ukuri, kuko no mu Rwanda ahari.

 

Ati “Ayo mabuye y’agaciro ahamaze igihe kinini [muri Congo]. Nibaza n’impamvu atungukira Abanye-Congo. Ese mu by’ukuri bungukira muri aya mabuye y’agaciro? None ubu ufite umuntu ushinja ko yinjiye mu gihugu cyawe agatwara amabuye y’agaciro.”

 

“Wari uzi ko dufite amabuye y’agaciro hano? Coltan bavuga turayifite hano kandi ni nziza kurusha iboneka muri Congo. Igera kuri 40% yewe na 60% mu bwiza mu gihe iyo muri Congo iri kuri 20%.”

 

Iyi Coltan u Rwanda rufite, igiye kujya itunganyirizwa imbere mu gihugu ndetse ubu uruganda rwamaze kuzura, hatangiye imirimo y’igerageza ku buryo mu minsi mike ruzatahwa ku mugaragaro.

 

Uru ruganda rwuzuye rutwaye arenga miliyoni 20$ ruzaba rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 za coltan mu kwezi.

 

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite na Zahabu, ku buryo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora igihugu hari ubwo abasirikare bazitoraguraga bigendera mu Majyaruguru y’Igihugu ahazwi nko mu Miyove.

 

Ati “Dufite zabahu mu butaka bwacu. Ibindi ni inkuru zo kuyobya uburari ku kibazo nyakuri.”

 

Kugeza ubu mu Rwanda ahacukurwa zahabu ni mu Miyove mu turere twa Burera na Gicumbi, i Rusizi, Nyamasheke na Karongi. I Masoro mu gace kahariwe inganda, hari uruganda rutunganya iyi zahabu ku buryo yoherezwa mu mahanga imeze neza.

 

Mu 1938 nibwo ikigo cyari gishinzwe ubucukuzi, Société des Mines d’Etain du Ruanda-Urundi (MINETAIN) cyavumbuye Zahabu ahazwi nka Masogwe, mu 1945 ivumburwa Karenda, ndetse mu 1949 iza no kuvumburwa muri Baradega.

 

Imibare igaragaza ko hagati ya 1952 na 1959, muri aka gace ka Karenda na Baradega hacukuwe ibiro 397 bya Zahabu.

 

Mu myaka yakurikiyeho ubu bucukuzi bwa Zahabu bwakomeje gukorwa n’ibindi bigo birimo na Somirwa.

 

Raporo yo mu 2020 y’’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yerekana ko mu myaka itanu ishize, ni ukuvuga kuva mu 2015 kugeza mu 2019, u Rwanda rwinjije asaga miliyari 1, 4 y’amadolari ya Amerika avuye mu mabuye y’agaciro yoherejwe mu mahanga.

 

Nko mu bihembwe bine by’umwaka wa 2015, amabuye y’agaciro yagurishijwe mu mahanga yinjije miliyoni 149$. Icyo gihe hacurujwe gasegereti, coltan, wolfram n’ubundi bwoko bw’amabuye (budasobanurwa ubwo ari bwo muri iyi raporo).

 

Umwaka wakurikiyeho wa 2016, hinjiye miliyoni zisaga 166, 5$ aho gasegereti yinjije miliyoni 34,8$; coltan yinjiza miliyoni 39,7$; wolfram yinjiza miliyoni 11,9$ naho ubundi bwoko bw’amabuye bwinjiza miliyoni 80$.

 

Mu 2017 umusaruro wariyongereye ndetse usa n’uwikubye inshuro zirenze ebyiri kuko igihugu cyinjije miliyoni zisaga 373$ yakusanyijwe mu bihembwe bine by’uwo mwaka.

 

Gasegereti yavuyemo miliyoni zisaga 50,1$; coltan miliyoni 62,1$; wolfram yinjije miliyoni 12,6$ mu gihe ubundi bwoko bw’amabuye bwinjije miliyoni 248, 5$.

 

Umwaka wa 2018 ho hinjijwe miliyoni 346, 6$, ubundi bwoko bw’amabuye y’agaciro ni bwo bwari ku isonga mu kwinjiriza igihugu angana na miliyoni 204, 4$.

 

Agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga n’u Rwanda bivuye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kavuye kuri miliyoni 373$ mu 2017 kagera kuri miliyoni 733$ mu 2020.

 

Nubwo mu 2021 umusaruro w’amabuye y’agaciro yoherezwa mu mahanga wamanutse ukagera kuri miliyoni 516$ kubera ibiciro biri hasi ku isoko mpuzamahanga, mu mwaka wa 2022 ibyoherejwe mu mahanga Mutarama- Nzeri byageze kuri miliyoni 585$.

 

 

Coltan ni amwe mu mabuye y'agaciro u Rwanda rufite kandi afite ubuziranenge bwiza

Comment / Reply From