Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Uko igare ryari igikoresho gisanzwe, ryasusurukije Abanyarwanda, rikazamura ibendera ry’igihugu i mahanga

Uko igare ryari igikoresho gisanzwe, ryasusurukije Abanyarwanda, rikazamura ibendera ry’igihugu i mahanga

Iterambere ry’igare ryari risanzwe ari igikoresho cyoroheje mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda, ryatumye ryinjira mu bya mbere bimenyekanisha igihugu ku ruhando mpuzamahanga, bigaragaza urukundo no gushyigikirwa k’uyu mukino.

 

Uyu munsi nuganira na Niyonshuti Adrien, Umunyarwanda wa mbere wahagarariye Igihugu mu Mikino Olempike mu Magare [i Londres mu 2012] ndetse akaba n’uwa mbere wakinnye uyu mukino nk’uwabigize umwuga ubwo yajyaga muri MTN Cycling [ubu ni Team Qhubeka NextHash] yo muri Afurika y’Epfo mu 2009, azakubwira ko yakundishijwe igare ari muto kandi biturutse ku buzima yabagamo buri munsi.

 

Usibye kuba umukino w’amagare ushobora kwerekana ibyiza bitatse igihugu binyuze mu kuba itangazamakuru ririmo iryo ku rwego mpuzamahanga rikurikira amarushanwa nka “Tour du Rwanda” aho inyura hose no kugaragaza imibereho y’abahatuye, amagare anafatwa nk’ibikoresho by’ingenzi mu buzima bwa benshi mu Banyarwanda.

 

Henshi mu Rwanda, igare ni igikoresho cy’ibanze mu bikenerwa mu rugo. Nujya mu Burasirazuba, uzasanga abatuye mu turere dutandukanye twaho baryifashisha mu kuvoma amazi, guhaha, gutwara umusaruro uvuye mu mirima n’ibindi.

 

Hari aho bishobora gufatwa nk’igitangaza cyangwa bigatungurana kubona umugore cyangwa umukobwa utwaye igare, ariko mu Bugesera uwasekwa ni utarizi cyangwa ukerensa akamaro rifite.

 

Imibereho y’abatuye mu Bugesera yatumye igare rihabwa agaciro kugeza n’aho muri bya bikoresho umugeni atahana ‘amajyambere’ usanga utarishyizemo atarebwa neza ndetse akaba yasubizwayo kurizana.

 

Ntaho bitaniye cyane no mu Majyaruguru dore ko nuba uri mu muhanda wa Kigali-Rubavu, by’umwihariko wamaze kugera i Musanze na Nyabihu, utazarenga ikilometero kimwe utarahura n’umuntu upakiye ibilo bigera ku 100 kandi abitwaye ku igare.

 

Uretse aho, no mu tundi turere twinshi tw’igihugu, iki cyuma kitagoye kuboneka ku Banyarwanda benshi uzasanga cyifashishwa mu bwikorezi. Cyifashishwa n’urubyiruko rwihangira imirimo nko gutwara abagenzi cyangwa imizigo, nk’uko bigenda kuri za moto cyangwa imodoka zikora ubwikorezi rusange.

 

Benshi mu bakinnyi bakina umukino w’Amagare mu Rwanda uyu munsi, harimo n’abo utunze cyangwa umaze kugira icyo ugezaho, ni aho baturutse, bamwe bategurwa binyuze mu marushanwa y’amagare ya “pneu ballon” nka Tour de Gisagara n’andi ategurwa hiryo no hino mu gihugu.

 

 

Abagore na bo ntibatanzwe mu kwifashisha igare hano mu Rwanda

 

Igare ryahoze ari igikoresho cyifashishwa cyane mu buzima bwa buri munsi bw'Abanyarwanda. Aya mafoto yafatiwe mu Bugesera yerekana umwe mu bavuye kurisaruriraho ibihingwa bitandukanye

Igare ryagize uruhare mu kunga Abanyarwanda no kumenyekanisha igihugu

 

Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’umunyamakuru wa L’Equipe, Philippe Le Gars, mu 2021, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, siporo yabaye umuyoboro mwiza wo guhuza Abanyarwanda, ibafasha kwibagirwa ibyo banyuzemo, bahuriza hamwe umugambi wo kongera kubaka igihugu.

 

Amarushanwa y’amagare abera mu Rwanda by’umwihariko Tour du Rwanda, amaze kubaka izina ku ruhando mpuzamahanga, byatumye ruhabwa kuzakira Shampiyona y’Isi y’Amagare izabera bwa mbere muri Afurika mu 2025.

 

Perezida Kagame yavuze ko kwakira iri Shampiyona y’Isi bizaba ari ishema ku Rwanda ndetse ibimaze kugerwaho bigaragaza ko rushobora gutegura irushanwa nk’iryo.

 

Yagize ati “Birumvikana ko ni iby’agaciro kuri twe ariko na none ni uko amagare ari siporo yateye imbere bwangu mu Rwanda. Ibyo rero bitwemerera gutegura neza iryo rushanwa, bitari ku rwego rwa Afurika gusa ahubwo ku rw’Isi. [Urwego rwo] gutwara amagare rwarazamutse bigaragara mu myaka ya vuba binyuze muri Tour du Rwanda. Ibyo byagize uruhare ku bukungu bw’igihugu cyacu kuko bizana inyungu zirenze izo tuba twatekereje.”

 

Muri icyo kiganiro, Perezida Kagame yabajijwe niba hari umuco wo gukunda siporo mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko utari uhari cyane.

 

Yavuze ko nyuma y’amateka ashaririye igihugu cyanyuzemo ari bwo abo mu ngeri zitandukanye batangiye gutanga ibitekerezo hakemezwa isiganwa ry’amagare kuko ari yo yari asanzwe mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda.

 

Ati “Twatekereje ko isiganwa ry’amagare ari ryo ryaba ryiza kurusha iry’imodoka kuko igare ni ryo ryari rimenyerewe mu buzima bwacu bwa buri munsi.”

 

Yavuze ko bamwe mu Banyarwanda bari barahunze na bo bagarutse mu gihugu hari ibyo baboneye mu mahanga batari bazi mu Rwanda birimo n’ayo magare ndetse n’umukino wa Cricket bari barabonye mu Bwongereza.

 

 

Muri Nzeri 2021, ni bwo u Rwanda rwahawe kwakira Shampiyona y'Isi y'Amagare mu 2025

Uko Umukino w’Amagare wateye imbere mu Rwanda mu gihe gito

 

Umusingi w’iterambere ry’umukino w’Amagare mu Rwanda watangijwe mu 2006 bigizwemo uruhare n’Umunyamerika Jonathan Boyer washinze Ikigo kigamije Iterambere ryawo i Musanze.

 

Icyo gihe ni bwo hashinzwe Team Rwanda mu 2007 ndetse n’abakinnyi batandukanye batangira kwitabira amarushanwa mpuzamahanga hanze mu gihe nyuma y’imyaka itanu ari bwo Niyonshuti Adrien yagiye mu Mikino Olempike i Londres.

 

Tour du Rwanda yatangiye mu myaka yo mu 1980 ikinwa n’abatarabigize umwuga, yemewe n’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi mu 2009, ubwo izina ryayo ritangira kwandikwa hirya no hino ku migabane yose.

 

Mu ntangiriro za Tour du Rwanda mpuzamahanga, abakinnyi b’Abanyarwanda bari bamaze kumenya amayeri yo gusiganwa ndetse bakabasha gutsinda amarushanwa ariko hari ikibazo cy’amagare kuko ayo bakinishaga yari aremereye.

 

Iki kibazo cyahawe umurongo mu 2015 ubwo Perezida Kagame yahaga Team Rwanda amagare yari agezweho 23 nyuma y’uko Ndayisenga Valens yari amaze kwegukana Tour du Rwanda ya 2014.

 

Icyo cyabaye kandi ikimenyetso simusiga ko ubuyobozi bushyigikiye uyu mukino, uba uw’igihugu n’isoko yo kucyinjiriza amadovize binyuze mu bukerarugendo.

 

Olivier Grandjean ni umwe mu bagabo b’inararibonye bitabajwe n’ubuyobozi bwa FERWACY n’abandi barimo Jean Claude-Herault, bashyira itafari ryabo mu rugendo rwo kugeza Tour du Rwanda ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu uwavuga ko ari ryo siganwa rya mbere muri Afurika ataba yibeshye.

 

Aganira na Le Monde, Olivier yagize ati “Twubatse buri kimwe kuva kuri A kugeza kuri Z, harimo gushyigikirwa bikomeye n’ubuyobozi na Federasiyo. Kuzana abakinnyi b’abanyamahanga mu isiganwa ry’uduce umunani ntawabivugaga mu Rwanda. Byasabye kujya gushaka abafatanyabikorwa bikorera.”

 

Ku nshuro ya mbere ya Tour du Rwanda, Minisiteri yari ifite Siporo mu nshingano yashyizemo hafi 95% by’ubushobozi isiganwa ryatwaye mu gihe kugeza mu 2021, ijanisha ryayo ryari rigeze kuri 35%.

 

Tour du Rwanda ya 2023 ibarirwa ingengo y’imari ya miliyari 1,4 Frw.

 

Uretse kwitwara neza muri iri siganwa ryo mu rugo, abakinnyi b’Abanyarwanda bigaragaje kandi no ku ruhando Nyafurika no ku rwego rw’Isi.

 

Muri Mata 2019, Areruya Joseph yakoze amateka yo kuba umukinnyi wa mbere wo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara wasoje Irushanwa Mpuzamahanga ry’Umunsi umwe “Paris-Roubaix 2019” ryitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi yose.

 

Hari nyuma y’uko uyu mukinnyi kuri ubu ukinira ikipe nshya ya Inovotec, yari yabaye umukinnyi w’Umwaka wa 2018 muri Afurika aho yabigezeho nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo ya 2018 na Tour du Rwanda 2017.

 

Abandi bakinnyi batwaye amasiganwa hanze y’Igihugu barimo uyu Areruya wegukanye Tour de l’Espoir mu 2018, Uwizeyimana Bonaventure watwaye Tour du Cameroun 2018, iyi yanatwawe na Mugisha Moïse mu 2022.

 

Mugisha yatwaye kandi Grand Prix Chantal Biya mu 2020, Munyaneza Didier atwara Tour du Sénégal mu 2019 mu gihe kandi muri uwo mwaka, Nzafashwanayo Jean Claude yegukanye Tour du Congo naho Uwizeye Jean Claude akegukana Tour de Guyane 2019.

 

Ibyo byiyongeraho kandi intsinzi zitabarika, ziherekejwe n’imidali, Abanyarwanda babona mu yandi marushanwa atandukanye arimo Shampiyona Nyafurika yo gusiganwa ku Magare.

 

 

 

Urukundo Abanyarwanda bagaragarije umukino w'Amagare ruri mu byatumye u Rwanda ruhabwa kwakira Shampiyona y'Isi ya 2025

 

Areruya Joseph yabaye umukinnyi w'Umwaka wa 2018 muri Afurika nyuma yo kwegukana La Tropicale Amissa Bongo na Tour du Rwanda

Amaso y’Isi yose ahanzwe u Rwanda mu 2025

 

Mu 2014 ni bwo Umunyarwanda yitabiriye Shampiyona y’Isi bwa mbere. Uwo yari Ndayisenga Valens, Nsengimana Jean Bosco na Uwizeyimana Bonaventure.

 

Nyuma y’imyaka 10 gusa cyangwa 11, u Rwanda rugiye kwakira iri rushanwa rikuru mu mukino w’amagare ku Isi.

 

Nyuma yo kugorwa n’amarushanwa yabanje, abakinnyi b’Abanyarwanda batwaye Tour du Rwanda hagati ya 2014 na 2018, bituma umukino ukundwa kurushaho n’amakipe awukina atangira kwiyongera.

 

Abategura Tour du Rwanda bongerewe ubushobozi, isiganwa riva ku rwego rwa 2,2 rijya kuri 2,1 guhera mu 2019 ndetse ritangira kwitabirwa n’amakipe akomeye ku Isi kandi yabigize umwuga nka TotalEnergies na Israel Premier Tech.

 

Umufaransa Pierre Rolland wegukanye Agace ka Tour de France mu 2011 na 2012 ni umwe mu bitabiriye Tour du Rwanda mu 2021 mu gihe Chris Froome watwaye Tour de France inshuro enye, yitezwe muri Tour du Rwanda ya 2023.

 

Imitegurire myiza n’urukundo Abanyarwanda bagaragarije uyu mukino biri mu byatumye David Lappartient na Amina Lanaya bari mu buyobozi bwa UCI, bakaba barasuye u Rwanda, batarazuyaje ku busabe bwarwo bwo kwakira Shampiyona y’Isi mu 2025.

 

Nubwo umukino w’amagare umaze gutera imbere mu Rwanda, uracyafite imbogamizi zirimo abatoza batari ku rwego rw’ababigize umwuga, ibikoresho bidahagije n’ihangana hagati y’amakipe kubera ubuke bw’abakinnyi.

 

Kimwe mu biraje ishinga ubuyobozi bwa FERWACY harimo kongera umubare w’abakinnyi n’amarushanwa no gutegura abeza bazahagararira igihugu muri Shampiyona y’Isi.

 

Ubwo hasozwaga umwaka w’imikino wa 2022, Murenzi Abdallah uyobora FERWACY yavuze ko umubare w’abakinnyi witabiriye utanga icyizere.

 

Ati “Murabona ko dusoje dufite abakinnyi barenga 100 mu isiganwa rimwe, turimo turagenda twagura kugira ngo tugire abakinnyi benshi. Dufite ingorane zikomeye z’ibikoresho nk’amagare, ni igikoresho buri wese atabona ariko biragaragara ko impano zihari.”

 

Yakomeje agira ati “Tuzakomeza kwegera abafatanyabikorwa bose, tuzakomeza gukora ubuvugizi aho bishoboka hose, amagare naboneka dushake impano hose mu gihugu. Ndizera ko mu mwaka utaha, mu 2024 tujya mu 2025, tuzagira abakinnyi bashobora gutanga ibirori ku Banyarwanda mu bihe biri imbere.”

 

Mu marushanwa menshi akinwa muri iyi minsi, ubona ko gahunda yo gutegurira ahazaza itekerezwaho kuko muri Team Rwanda izakina Tour du Rwanda 2023 harimo Niyonkuru Samuel w’imyaka 20 na Masengesho Vainqueur w’imyaka 21.

 

Muhoza Eric w’imyaka 21, uheruka kwitabira imyitozo mu Bufaransa, ari mu Ikipe ya Bike Aid yo mu Budage, izakina Tour du Rwanda 2023 hagati ya tariki ya 19 n’iya 26 Gashyantare.

 

Hari kandi n’abandi bakinnyi bakiri bato bitabiriye Shampiyona Nyafurika y’Amagare iri kubera muri Ghana barimo Tuyizere Étienne w’imyaka 19 uheruka kwegukana “Heroes Cycling Cup 2023”.

 

 

Muri Gicurasi 2021, Perezida Kagame yakiriye mu biro bye David Lappartient uyobora UCI

 

Perezida wa UCI, David Lappartient, yatangije Tour du Rwanda 2021 ari kumwe na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa na Murenzi Abdallah uyobora FERWACY

 

Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi, Amina Lanaya, yitabiriye ibirori byo gusoza Tour du Rwanda 2020

 

Mu minsi itandatu iri imbere, Abanyarwanda bazongera kuryoherwa na Tour du Rwanda

Comment / Reply From