Indirimbo nshya za Weekend ya kabiri ya Nzeri 2022.
Indirimbo nshya za Weekend ya kabiri ya Nzeri 2022.
Ni mu rwego kandi rwo gufasha mu kuzamura umuziki w’u Rwanda haba ku ndirimbo zisanzwe cyangwa izihimbaza Imana.
Uno ya Bruce The 1st - ft Ariel Wayz Bulldogg
Iyi ni indirimbo yasohotse ku wa 29 Kanama 2022, yakozwe n’umusore uri kwigaragaza cyane muri muzika nyarwanda mu njyana ya Drill, ni igihangano yahurijemo abahanzi nka Ariel Wayz na BullDogg. Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Bailey99beats isozwa na Bob Pro, amashusho yakozwe na Nkotanyi Frery afashwa na Boy Chopper.
Uyu musore Bruce The 1st ni indirimbo ya Kabiri ahuriyemo na Ariel Wayz avuga ko iyi nshya igaruka ku bintu bimubaho mu buzima busanzwe.
Better Go ya Tonalite
Iyi ndirimbo y’umusore ukiri mushya mu muziki ubarizwa mu nzu ifasha abahanzi ‘Cyaze Gang’ ya Ddumba Muzafaru uri mu bagabo bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo z’abahanzi.
Iyi ndirimbo ikozwe mu buryo butari bumenyerewe mu muziki wa afrobeat yasohotse ku wa 30 Kanama 2022.
Ddumba avuga ko bagerageje gukora indirimbo yacuruza hanze y’u Rwanda asaba ubufasha abakunzi b’umuziki.
Yakorewe mu Ishusho ltd amajwi atunganywa na Pastor P, amashusho yakozwe na Jakob Legacy afatanyije na Sixx David.
Living My Life ya Payd
Iyi ni indirimbo y’umusore Payd yasohotse ku wa 30 Kanama 2022 ikaba indirimbo ya kane kuri album ye ya mbere yise “Ijwi ”. Amajwi yayo yatunganyijwe na Junior Kabex afatanyije n’uyu muhanzi Payd.
Period ya Yassin Indistizo na Malaika Uwamahoro
Iyi ni indirimbo ikozwe mu njyana ya Drill yakoranye na Malaika Uwamahoro usanzwe amenyerewe muri filime, imivugo n’ibindi akaba ari ubwa mbere aririmbye mu ndirimbo ikozwe muri ubu buryo. Yasohotse ku wa 31 Kanama 2022.
Yasohotse ku wa 31 Kanama, mu buryo bw’amajwi ikaba yakozwe na Producer Zed afatanyije na Ehlers On the Track naho amashusho akorwa na Wacka Rocks, Dir.wade n’uwitwa CK. Arts.
Yassin Indistizo yatangiye umuziki mu 2018, akora Hiphop yibanda cyane ku njyana ya “Drill” ikunzwe cyane n’urubyiruko n’izindi ziri muri Hiphop.
Mazi ya Nyanja ya Junior Rumaga Ft Alyn Sano
Iki ni igihangano cy’umusizi Junior Rumaga kiri kuri album ye ya mbere yise ‘Mawe’ iriho ibisigo 11. Iki gihangano cyasohotse ku rubuga rwa ‘Youtube’ ku wa 2 Nzeri 2022 yagikoranye na Alyn Sano.
Mazi ya Nyanja ni igisigo cyahujwe n’umuziki kigaruka ku nkuru y’urukundo rw’abakiri bato rwatumye umusore yiyahura nyuma yo gutakaza ibyiringiro by’urukundo.
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na De Lou akazi yafashijwemo na Evedecks, amashusho yakozwe Jovial E.t na Eugene Panda babifashwamo na Dir. bank Mike Gihanga.
Ubu Junior Rumaga ari kugurisha album ye y’ibisigo 11 biri ku rubuga rwa www.sigarwanda.com.
Bad Man ya Bushali
Muri iki cyumweru umuraperi Bushali yakoze mu nganzo atangira ukwezi kwa Nzeri igihangano gishya yise ‘ Bad Man’ indirimbo yosohotse ku wa 2 Nzeri yakozwe na Kina Beat, amashusho akorwa na Climax Visuals.
Pharaoh ya Monia Fleur
Iyi ni indirimbo y’urukundo y’umuhanzikazi Monia Fleur umaze umwaka aba mu Rwanda nyuma y’igihe kinini yamaze i Burundi. Ishingiye ku nkuru mpamo yasohotse ku wa 2 Nzeri ikorwa na Davy on the beatz; amashusho yatunganyijwe na David Fernandez abifashijwemo na Alpha Yusuf Banco, ikaba yaranditswe na Dani Kard Tonarte.
Besto ya Christar Ft Dalla Boi
Iyi ni indirimbo y’abasore bakizamuka Christar Feat Dalla Boi, bahurije hamwe imbaraga bakora indirimbo bise ‘Besto’ mu buryo bw’amajwi yakozwe na The Winner amashusho atunganywa na Mu Chris akazi yafashijwemo na Blackface.
Taxi ya Maurix Baru
Iyi ni indirimbo yatangiranye n’ukwezi kwa Nzeri ivuga inkuru y’umusore wari avuye i Nyamirambo ubwo yari ku rugendo muri Taxi yabonye umukobwa agenda n’amaguru ashaka kuva mu modoka ngo akunde amuvugishe atitaye ku kuba imodoka yamusiga.
Iyi ndirimbo igaragaramo Ben Ngaji ari umushoferi, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Maurix Music abifashwamo na Ice Music Netherlands, amashusho yayo yakozwe na Samy Switch.
Igihome ya Rohi Choir
Rohi Choir ni itsinda ry’abaririmbyi rivuga ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo rikorera muri ADEPR Nyakabanda mu Karere ka Nyarugenge. Iyi ndirimbo yabo yasohotse ku wa 30 Kanama, igaruka ku magambo yanditswe muri (Yeremiya 17,7).
Mu buryo bw’amajwi yakozwe na Leopold pro, amashusho yakozwe na Karenzo pro.
Urugendo ya Holy Nation Choir Ft Mubogora
Iyi indirimbo ya Holly Nation Choir yo muri ADEPR muri iki cyumweru bakoze mu nganzo bashyira ahagaragara indirimbo bise ‘Urugendo’, amashusho yakozwe na Sabey afatanyije na N.Israel , Zaida na Krixen.
Uraza ya El-shaddai Choir
Iyi ni indirimbo yakozwe hagandewe ku ijambo rigira riti “Yesu niwe byiringiro bidakoza isoni kumwizera si ukwibeshya dufite ibihamya!” Yasohotse ku wa 29 Kanama, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Day Star afashwa na Danny beats, amashusho yayo yakozwe na Musinga abifashwamo na Mbabazi K. Jeanette
THANK YOU VERY MUCH!!!!
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Places and Regions (349)
- Health & Science (3559)
- Jobs (188)
- Work Life (286)
- Opinions (426)
- Real estate & Properties (121)
- Shipping & Logistics (64)
- Sex & Relationships (1755)
- Movies & Animation (6102)
- Comedy (229)
- Travel and Events (427)
- Gaming (1185)
- History and Facts (1296)
- People and Nations (1020)
- Science and Technology (3704)
- Arts & Entertainment (1810)
- Life Style (3627)
- Education (3386)
- Economics and Trade (1950)
- Others (5396)
- News and Politics (3218)
- Cars and Vehicles (430)
- Pets and Animals (326)
- Digital Marketing & Web Develpment (4)
- Robotics, VR & AR (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Celebrities (83)
- Mobile Solutions & Apps (0)
- Ecommerce & Clean Tech (0)
- Artificial Inteligence & IoT (0)
- Big Data & Cyber Security (0)
- Business (1780)
- Palscity Show (0)
- Sports Show (0)
- Politics & Leadership Show (0)
- Digitally Fit Show (0)
- Entertainment & Lifestyle Show (0)
- Business Show (1)
- In The Morning Show (0)
- DFT Reels & Shorts (0)
- Natural & Food (1141)
- People and Culture (11)
- Sports (1906)
- Fashion (116)
- Gossip (55)
- Music (116)