Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Uwishema watangije umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri yasabye leta ubufasha

Uwishema watangije umushinga wo kwita ku buzima bwo mu mutwe mu mashuri yasabye leta ubufasha

Uwishema avuga ko nk’umwana wakuriye mu Rwanda, yabonaga ibibazo by’ingutu byari mu buzima ndetse n’ikibazo cyo kubona amakuru yizewe ku buzima, byatumye agira ubushake bwo kwiga ubuvuzi kugira ngo azabashe gukemura bimwe muri ibyo bibazo yakuze abona mu buzima no mu buvuzi.

Kuba umunyeshuri wiga ubuvuzi muriTurikiya byarushisheho kumwongerera imbaraga mu gukemura ibibazo by’ingutu agenda abona muri sosiyete.

Akoresheje amafaranga make yazigamye kuri buruse ye, yashinze umuryango udaharanira inyungu (Oli Health Magazine Organisation: OHMO) mu 2019, afite intego yo kwigisha urubyiruko kwita ku buzima bwarwo ndetse no gukora ubushakashatsi.

Kuva OHMO yashingwa yaramenyekanye ku Isi igera ku banyamuryango barenga 2000 biga ubuvuzi, abaganga, abaforomo, abahanga mu by’imiti, ababyaza n’abandi bo mu nzego zitandukanye z’ubuzima.

Kuri ubu Uwishema yatangiye gukora umushinga we wo Guteza imbere Ubuzima bwo mu Mutwe Mu mashuri na Kaminuza byo mu Rwanda (Promoting Awareness Of Mental Health In Rwandan Schools And Universities), watsindiye inkunga zatanzwe na Dana Foundaion hamwe na International Brain Research Organization (IBRO).

Intego y’uyu mushinga ni ukongera ubumenyi n’ubukangurambaga ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe byugarije urubyiruko mu Rwanda.

Kuva mu Gushyingo 2021 kugeza ku ya 28 Mutarama 2022, hateguye amarushanwa y’urubyiruko rwo mu Rwanda aho urubyiruko rukoresheje amashusho, imivugo, indirimbo ndetse no kubara inkuru hakwirakwijwe amakuru ku bibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.

Uhereye muri Gashyantare 2022, hatangiye amahugurwa y’ubuzima bwo mu mutwe mu mashuri no muri za kaminuza kugira ngo abanyeshuri bahabwe ubumenyi n’inyigisho zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe n’uburyo bashobora kuba bafasha uwashobora kugaragaraza ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe.

Muri Werurwe 2022, muri G.S. Nyabisiga mu Kaarere ka Rulindo, hatangiye gutangwa amahugurwa y’ubuzima bwo mu mutwe.

Kubera ko ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe cyane cyane mu rubyiruko ari ikibazo gikomeye kandi kirimo kwiyongera mu Rwanda (hakurikijwe ubushakashatsi bwakozwe muri 2020), Uwishema yifuza ubufasha mu nzego zitandukanye kugira ngo intego z’umushinga we zibashe kugerwaho.

Ati “Kugira ngo dukomeze gukora neza izi nyigisho z’ubuzima bwo mu mutwe, ndasaba ubufatanye na guverinoma y’u Rwanda (Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Urubyiruko, Minisiteri y’Ubuzima,….) n’abandi bafatanyabikorwa mu rwego rwo kuba bashyigikira uyu mushinga wanjye kugira ngo uzakomeze na nyuma y’inkunga zatanzwe na Dana Foundation hamwe na International Brain Research Organization (IBRO).”

Mu bindi bikorwa bya Olivier Uwishema harimo umushinga wo kurwanya COVID-19 mu Rwnada ndetse no ku isi yose. Ni umwe mu mishinga ye yaciye mu kinyamakuru mpuzamahanga cya Forbes Magazine ndetse yaje ku mwanya wa kane ku rutonde rw’urubyiruko rwarwanyije COVID-19 ku isi rwakozwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Tags

Comment / Reply From