Dark Mode
Image
  • Wednesday, 08 May 2024
Urujijo kuri Niyo Bosco urambiwe guhaza ‘ibifu by’abandi’ we ashonje

Urujijo kuri Niyo Bosco urambiwe guhaza ‘ibifu by’abandi’ we ashonje

Umuhanzi Niyokwizerwa Bosco uzwi nka Niyo Bosco yateye urujijo benshi nyuma gusaba imbaraga z’amasengesho kubera ubuzima yita bubi abayemo muri iki gihe ku buryo yifuza gusubira mu bwa kera ataraba icyamamare.

 

Uyu muhanzi mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambanga ze bwateye urujijo rukomeye mu bakurikirana umuziki nyarwanda.

 

Muri ubu butumwa yagize ati “Ntabwo ndi gukunda uwo ndi kuba we, ntabwo byumvikana nk’ibisanzwe ariko nkumbuye ahahise hanjye kuruta ejo hazaza. Ndumva nacitse intege cyane.”

 

Uyu musore usigaye yifashishwa cyane mu kwandika no kuyobora indirimbo z‘abahanzi yakomeje agira ati “Ndambiwe no kwirengagiza uwo ndiwe nita kukugaburira ibifu by’abandi nyamara icyanjye cyishwe ni nzara.”

 

“Ndifuza ko ibintu byose abantu bita ko nagezeho byakwibagirana nkarwanira ishema ryanjye ntashingiye ku muntu ushaka gutera imbere huti huti naho njye ndimo gusubira hasi. Sinshaka kugira uwo nshinja , gusa uwo mbwira ariyizi.”Nyuma yo kubona ubu butumwa twagerarageje kuvugisha uyu muhanzi ndetse na Irene Murindahabi uyobora MIE Empire ireberera inyungu z’uyu muhanzi ariko bose birinda kugira icyo batangaza.

 

Icyakora, umwe mu nshuti za Murindahabi yeretse IGIHE ubutumwa yamwandikiye, amubwira ko nawe yatunguwe n’ibyo Niyo Bosco kuko nta yandi makuru abifiteho.

 

Benshi mu babonye ubutumwa bwa Niyo Bosco, baketse ko ari amayeri ari gukina kugira ngo abantu bamuvugeho mbere yo gusohora indirimbo nshya nkuko bimaze kumenyerwa kuri bamwe mu bahanzi.

 

Niyo Bosco yandikiye umwe mu nshuti ze IGIHE yabashije kuvugisha agira ati “Ntabwo ari ya mikino y’abahanzi ubu nta kindi narenza kuri buriya butumwa, nzabibabwira nyuma reka nduhuke.”

 

Umwe mu nshuti za Niyo Bosco na Murindahabi, yabwiye IGIHE ko hakenewe uhuza impande zombi kuko bigaragara ko amazi yarenze inkombe.

 

Ubu butumwa Niyo Bosco yanditse asaba gusengerwa buje nyuma y’amezi abiri akoze indirimbo yise ‘Buriyana’.

 

Niyo Bosco yatangiye kumenyekana mu 2019, indirimbo ye ya mbere isohoka mu 2020. Amaze gukora indirimbo 17. Zose yazikoreye muri MIE Empire ya Murindahabi Irene.Niyo Bosco yatangaje ko arambiwe guhaza ibifu by'abandi we ashonje

Comment / Reply From