Dark Mode
Image
  • Thursday, 19 September 2024
Ubukana n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare; ubushakashatsi bwabivuye imuzi

Ubukana n’umwihariko wa Jenoside yakorewe Abatutsi muri Butare; ubushakashatsi bwabivuye imuzi

Indege yari itwaye uwari Perezida w’u Rwanda, Habyarimana Juvenal, ikimara guhanurwa ku wa 6 Mata 1994, bukeye bwaho Jenoside yahise itangira hirya no hino mu gihugu Abatutsi baricwa, ariko muri Perefegitura ya Butare ntiyatangira bitewe n’uko uwari Perefe wayo, Habyarimana Jean Baptiste, atari ayishyigikiye.

Ibyo byatumye tariki ya 17 Mata 1994 Perefe Habyarimana Jean Baptiste akurwaho aza no kwicwa. Ku ya 19 Mata 1994 Perezida Sindikubwabo yagiye i Butare ahavugira ijambo rishishikariza Abahutu kwica Abatutsi, Jenoside ihita itangirana ubukana n’umuvuduko.

Kuri ubu igice kinini cyari kigize Perefegitura ya Butare ni Akarere ka Huye.

Akarere ka Huye kamaze gushyira hanze igitabo cy’ubushakashatsi gikubiyemo amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri icyo gice, cyanditswe muri Werurwe 2020 n’abashakashatsi bo mu Ishyirahamwe ‘Menya aho uva kugira ngo umenye aho ujya’ rikuriwe na Prof. Déo Byanafashe. Gifite paji zisaga 200.

Ubushakashatsi buri muri icyo gitabo bwakorewe mu Mirenge 14 igize Akarere ka Huye ari yo Gishamvu, Karama, Kigoma, Kinazi, Maraba, Mbazi, Mukura, Ngoma, Ruhashya, Huye, Rusatira, Rwaniro, Simbi na Tumba.

Bwakozwe hagati ya Werurwe na Gicurasi 2019. Habajijwe abatangabuhamya 165 bakomoka mu yahoze ari komini ya Mbazi, Maraba, Huye, Ngoma, Gishamvu, Ruhashya, Runyinya, Kinyamakara na Rusatira.

Mu kwandika amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Huye hifashishijwe na none inyandiko zitandukanye zifite aho zihuriye n’amateka ya Jenoside, hifashishwa abatangabuhamya, byose bishingiye ku ngingo nyoborabiganiro ubushakashatsi bwagendeyeho.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko icyo gitabo kigaragara ku rubuga rw’Akarere ka Huye ku buryo ushaka kugisoma wese akibona bitamugoye.

Yavuze ko kuba Jenoside yakoreweAbatutsi muri Butare yaraje gutangizwa n’uwari Perezida wa Repubulika byatumye ikoranwa umuvuduko mwinshi.

Ati “Birumvikana ko uko jenoside yakozwe kandi itangijwe n’uwari Perezida wa Leta yiyise iy’abatabazi, ni amabwiriza yihariye kandi yatumye n’umuntu wese wari ufite gukekeranya, ahagurukana imbaraga ndetse n’umuvuduko udasanzwe Jenoside irakorwa ndetse habaho n’umwihariko ko ari naho yatinze guhagarara.”

Mbere abaturage babanaga neza

Ibyavuye mu bushakashatsi bukubiye muri icyo gitabo byerekana ko imibanire y’abaturage bo muri Perefegitura ya Butare yari myiza mbere y’umwaduko w’abakoloni bagize uruhare mu gucamo ibice Abanyarwanda, by’umwihariko abaturage bo mu gace kitwaga Nduga bakunze kurangwa n’imibanire myiza hagati y’amoko yose yari ahatuye.

Ivangura n’amacakubiri bishingiye ku moko ni byo byagejeje ku bwicanyi n’ibikorwa by’urugomo byibasiye Abatutsi guhera mu Ugushyingo 1959 mu cyiswe Révolution sociale.

Ni nyuma y’itangazwa ry’amategeko 10 y’Abahutu yahimbwe na Joseph Habyarimana Gitera [na we akomoka muri Butare] muri Nzeri 1959, akanashinga ishyaka rya APROSOMA.

Ayo mategeko yaje akurikira inyandiko yamenyakanye ku nyito ya ‘Manifeste y’Abahutu’ yo mu 1957, aho bamwe mu banyabwenge b’Abahutu berekanye ko mu Rwanda hari ikibazo cya politiki hagati y’Abahutu n’Abatutsi kandi mu by’ukuri ikibazo cyari ubusumbane bukabije bwari hagati y’abategetsi b’icyo gihe na rubanda rugufi rwari rukandamijwe.

Habyarimana Joseph Gitera afatanyije na Kayibanda Grégoire bakoze ubukangurambaga bashishikariza Abahutu kwanga no kwica Abatutsi.

Ibyo byateje imvururu guhera mu Ugushyingo 1959 Abatutsi baricwa, baratwikirwa, bameneshwa mu gihugu cyabo, abarokotse bakomeza gutotezwa.

Itotezwa ry’Abatutsi ryarakomeje kugeza mu 1990 ubwo FPR Inkotanyi yatangiza urugamba rwo kubohora igihugu ndetse na nyuma yaho bakomeza kwicwa.

Tags

Comment / Reply From