U Rwanda rwatoye umwanzuro usaba u Burusiya gusubiza uduce twa Ukraine
Leta y’u Rwanda yashyigikiye umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye usaba ibihugu kutemeza ko uduce tune twahoze ari utwa Ukraine, twahindutse utw’u Burusiya.
Ni umwanzuro washyigikiwe ku bwiganze bwo hejuru, usaba leta ya Moscow gukuraho kiriya cyemezo.
Mu itora ryabaye kuri uyu wa Gatatu, ibihugu 143 bigize Umuryango w’Abibumbye byashyigikiye uyu mwanzuro, bitanu birawanga, mu gihe 35 byifashe.
Ibihugu byanze uyu mwanzuro ni Belarus, Korea ya Ruguru, Nicaragua, u Burusiya na Syria.
Ni mu gihe ibihugu byinshi byifashe ari ibyo muri Afurika, hakiyongeraho ibihugu bikomeye nk’u Bushinwa n’u Buhinde, bibanye neza n’u Burusiya.
Uwo mwanzuro watowe ujyanye no kurengera amahame y’Umuryango w’Abibumbye, uvuga ko kuba Intara za Donetsk, Kherson, Luhansk na Zaporizhzhia ubu zigenzurwa n’u Burusiya ndetse bwamaze kwemeza ko ari izabwo, bibangamiye ukwigenga kwa teritwari ya Ukraine, ubusugire bwayo nk’igihugu n’ubwigenge mu bya politiki.
Ni icyemezo u Burusiya bwafashe mu kwezi gushize, nyuma yo kuvuga ko ari amahitamo yakozwe n’abatuye izo ntara enye biciye mu matora ya kamarampaka yabaye ku wa 23-27 Nzeri 2022, ariko atemerwa n’ubutegetsi bwa Ukraine n’ibihugu byinshi.
Inteko rusange yafashe icyemezo cyo kuganira kuri uwo mwanzuro, kubera ko u Burusiya bufite uburengazira ntakumirwa (veto) mu Kanama gashinzwe umutekano.
Umwanzuro watowe usaba ibihugu binyamuryango, Umuryango w’abibumbye n’imiryango mpuzamahanga muri rusange, kutemera icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho turiya duce, ahubwo ugasaba icyo gihugu kuvuguruza icyo cyemezo.
Ibiganiro kuri uwo mwanzuro byatangiye ku wa Mbere, aho Perezida w’Inteko rusange, Csaba Kőrösi, yashimangiye ko icyemezo cy’u Burusiya cyo gutera no kwiyomekaho uduce tumwe twa Ukraine "kinyuranyije n’amategeko."
Ibihugu byo muri Afurika byifashe kuri iki cyemezo birimo Algeria u Burundi, Centrafrique, Congo, Eritrea, Lesotho, Ethiopia, Eswatini, Guinea, Namibia, Mozambique, Afurika y’Epfo, Sudani y’Epfo, Sudani, Togo, Uganda, Tanzania na Zimbabwe.
Ibindi ni Armenia, Bolivia, u Bushinwa, Cuba, Honduras, u Buhinde, Kazakhstan, Kyrgyzstan, Lao, Mongolia, Pakistan, Sri Lanka, Tajikistan, Thailand, Uzbekistan na Viet Nam.
Nyuma y’iri tora, Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yashimiye ibihugu 143 byemeye uyu mwanzuro ko "icyemezo cy’u Burusiya cyo kwiyomekaho uduce twa Ukraine nta shingito gifite, kandi ko kitazigera cyemerwa n’ibihugu byigenga."
Yashimangiye ko u Burusiya buzasubiza ubutaka bwose bwa Ukraine.
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Stay Connected
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Science and Technology (4888)
- Health & Science (5339)
- Jobs (256)
- Sex & Relationships (2807)
- Movies & Animation (7833)
- Comedy (501)
- Travel and Events (731)
- Gaming (1928)
- Work Life (528)
- History and Facts (1997)
- Places and Regions (567)
- People and Nations (1753)
- Pets and Animals (538)
- Cars and Vehicles (630)
- News and Politics (5877)
- Others (7980)
- Economics and Trade (4429)
- Education (6279)
- Life Style (5748)
- Arts & Entertainment (3157)
- Opinions (817)
- Real estate & Properties (170)
- Shipping & Logistics (89)
- Politics & Leadership Show (49)
- Sports Show (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Palscity Show (1)
- Celebrities (223)
- Business (5960)
- Digitally Fit Show (1)
- Entertainment & Lifestyle Show (6)
- Business Show (3)
- In The Morning Show (1)
- DFT Reels & Shorts (17)
- Natural & Food (1889)
- People and Culture (92)
- Sports (4120)
- Fashion (211)
- Gossip (141)
- Music (440)