Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
U Bufaransa n’u Bubiligi byabonye itike y’Igikombe cy’Isi

Kylian Mbappé yatsinze ibitego bine mu 8-0 u Bufaransa bwanyagiye Kazakhstan, abufasha kubona itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar.

Ibitego bitatu bya mbere byinjijwe na Mbappé muri uyu mukino, byabonetse mu minota 32 ibanza mu gihe icya kane ari cyo cyaje ari icya nyuma ku munota wa 87.

Karim Benzema yatsinze bibiri nyuma y’akaruhuko, Adrien Rabiot na Antoine Griezmann kuri penaliti, batsinda ibindi.

Mbappé yabaye umukinnyi wa mbere w’u Bufaransa watsinze ibitego bitatu mu mukino umwe w’irushanwa kuva bikozwe na Dominique Rocheteau mu 1985.

Gutsinda uyu mukino byahesheje u Bufaransa kuzayobora Itsinda D kuko bwagize amanota 15, burusha ane Finland ya kabiri mu gihe hasigaye umukino umwe.

Indi kipe yabonye itike y’Igikombe cy’Isi ni u Bubiligi bwatsinze Estonia ibitego 3-1.

Christian Benteke, Yannick Ferreira Carrasco na Thorgan Hazard ni bo batsindiye u Bubiligi buzasoreza kuri Pays de Galles ku wa Kabiri mu Itsinda E.

U Bufaransa n’u Bubiligi byiyongereye kuri Qatar izakira irushanwa, u Budage, Danemark na Brésil na byo byamaze kwizera gukina imikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi kizitabirwa n’ibihugu 32 mu mpera z’umwaka wa 2022.

Comment / Reply From