Dark Mode
Image
  • Sunday, 05 May 2024
RRA yakanguriye abacuruzi kwitabira gahunda igamije korohereza abacuruzi muri Gasutamo

RRA yakanguriye abacuruzi kwitabira gahunda igamije korohereza abacuruzi muri Gasutamo

Komiseri wungirije ushinzwe kunganira mu bikorwa bya Gasutamo, Gatera Yvonne yabwiye IGIHE ko ubukangurambaga buri gukorwa bugamije kumenyesha abacuruzi ibyiza by’iyi gahunda ihuriweho n’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba.

Ati “Ubukangurambaga kuri AEO buha amahirwe angana abakora imirimo y’ubucuruzi kugira ngo hatagira ucikanwa n’amahirwe agamije koroshya ubucuruzi. Turashishikariza abasora bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka kuzamura ubunyangamugayo mu mirimo yabo, kugira ngo babone inyungu zigendanye no koroherezwa ubucuruzi muri Gasutamo.”

Yavuze ko abacuruzi bari muri porogaramu ya AEO bungukiramo byinshi birimo nko kuba ibicuruzwa byabo bidatinda muri gasutamo, bityo bikihutisha iterambere ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Ati “Bifasha kwihutisha uburyo bwo kwakira ibicuruzwa no gukora imenyekanisha muri za Gasutamo. Hari n’uburenganzira bwo kudakoresha ECTS (ikoranabuhanga rikoreshwa mu gukurikirana imizigo y’ibicuruzwa biturutse mu mahanga), n’ibindi.”

Ikindi kandi kujya muri AEO bifasha umucuruzi kuba mu ba mbere bagira uruhare mu mishinga ya Gasutamo, no kugirirwa icyizere.

Ntibyaha icyuho ba Rusahurira mu nduru?

Kuba umucuruzi yarakoze ibishoboka byose akaba inyangamugayo ndetse akemererwa kuba muri porogaramu ya AEO, bituma ibicuruzwa bye bitambuka muri gasutamo bitabanje gusuzumwa.

Ibi hari ushobora gutekereza ko byaha icyuho ba rusahurira mu nduru bashobora kwihisha muri uwo mutaka bakinjiza magendu mu gihugu.

Gatera Yvonne yasobanuye ko bidashoboka kuko abacuruzi bemererwa kujya muri porogaramu ya AEO baba basanzwe ari inyangamugayo, kandi hakaba habaho n’uburyo bwo kugenzura ibicuruzwa byabo mu buryo butunguranye.

Ati “Aba bacuruzi n’ubwo boroherezwa, habaho n’ubugenzuzi nyuma, ibicuruzwa byaragiye. Dushobora kureba uburyo yishyura abo aranguriraho cyangwa raporo ngufi za banki (bank statements). Tunanyuzamo tukabagenzura mu buryo butunguranye.”

Uretse no kuba bakurikiranwa muri ubwo buryo kandi hari abakozi bashyizweho bashobora guherekeza umucuruzi kugira ngo hasuzumwe ko hatabayeho amakosa iyo bibaye ngombwa.

Buri mwaka, ubuyobozi bw’imisoro butanga itangazo rihamagarira buri mucuruzi wujuje ibyangombwa kohereza ubusabe bwe, bugasuzumwa kugira ngo harebwe niba koko yujuje ibisabwa.

Iyo ubuyobozi bw’imisoro busanze yujuje ibisabwa, bwohereza urutonde rw’abemerewe mu bihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, kugira ngo hasuzumwe ubunyangamugayo bwabo muri ibyo bihugu, hanyuma bakabona kwemererwa kuba abanyamuryango b’iyi porogaramu.

Kugeza ubu abacuruzi batumiza n’abohereza ibicuruzwa mu mahanga bari muri porogaramu ya AEO ni 67, n’ibigo by’abunganira abacuruzi gukora imenyakanisha muri Gasutamo 14.

 

Comment / Reply From