Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
RDC: Vital Kamerhe yasubiye mu gihugu cye

RDC: Vital Kamerhe yasubiye mu gihugu cye

Amakuru y’itahuka rya Kamerhe wahoze ari Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Tshisekedi yatangajwe n’abo mu ishyaka rye Union pour la Nation Congolaise (UNC).

Aya makuru akomeza avuga ko umugore wa Kamerhe na we yari kumwe na we mu ndege yamucyuye hamwe n’umujyanama we wihariye nk’uko Radio Okapi yabitangaje.

Vital Kamerhe atahutse nyuma y’icyumweru kimwe Urukiko Rusesa Imanza rutesheje agaciro igihano cy’imyaka 13 y’imirimo y’ingufu, Urukiko rw’Ubujurire rwari rwamukatiye.

Iyi dosiye yasubijwe mu Rukiko rw’Ubujurire rwa Kinshasa/Gombe, kugira ngo rwongere kuburanishwa mu mizi.

Mu iburanisha ryabaye mu muhezo, abacamanza b’Urukiko Rusesa Imanza, bavuze ko umwanzuro wabo bawushingiye ku kuba iburanisha ryabereye mu Rukiko rw’Ubujurire ritarakurikije amategeko.

Urukiko rw’Ubujurire rwari rwakomeje kuburanisha Kamerhe mu gihe we yari yanenze imiburanishirize yarwo ndetse akitabaza Urukiko Rushinzwe kurinda Iremezo ry’Itegeko Nshinga.

Vital Kamerhe yabanje gukatirwa n’Urukiko Rukuru rwa Kinshasa/Gombe ku wa 20 Kamena 2020, akatirwa igihano cy’imyaka 20 y’imirimo y’ingufu nyuma yo guhamywa ibyaha byo kunyereza umutungo wa rubanda wari ugenewe gushyira mu bikorwa ‘porogaramu y’iminsi 100’ ya Perezida Tshisekedi.

Urukiko rwamushinjaga hamwe na Samih Jammal kunyereza arenga miliyoni 48 z’amadolari ya Amerika.

Tags

Comment / Reply From