Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
RDC: Abantu 15 bishwe n’abasirikare basinze

RDC: Abantu 15 bishwe n’abasirikare basinze

Umusirikare umwe yishe abagenzi umunani akomeretsa abandi barindwi bari mu bwato mu kiyaga cya Tanganyika mu Majyepfo y’Intara ya Kivu nk’uko umuyobozi ku rwego rw’ibanze, Aime Kawaya Mutipula yabibwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP.

Uyu muyobozi yavuze ko abishwe bose ari abasivile barimo abagabo, abagore n’abana.

Umuvugizi w’igisirikare muri ako karere, Marc Elongo, yatangaje ko uwo musirikare uzwi ku mazina ya Lukusa Kabamba na we yishwe n’abaturage kubera uburakari.

Ku Cyumweru undi musirikare yarashe ndetse yica umusirikare ufite ipeti rya colonel hamwe n’uwamurindaga nyuma yica abandi basivile batanu muri teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

Uwo musirikare na we wari wasinze, yaje kuraswa na mugenzi we arapfa.

Umuvugizi w’igisirikare muri Ituri, Lieutenant Jules Ngongo, yatangaje ko bamagana iyo migirire mibi yabereye ahantu hatandukanye.

Hagati aho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, abantu batandatu bakomerekejwe na gerenade yatewe mu kivunge cy’abantu bikozwe n’abasirikare bari bakurikiye umusore mu gace ka Masisi.

Izi Ntara zayogojwe n’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro ihamaze imyaka igera kuri 25. Kuva muri Gicurasi 2021 zashyizwe mu bihe bidasanzwe zihabwa ubuyobozi bwa gisirikare ariko kugarura amahoro biracyari kure nk’ukwezi.

Tags

Comment / Reply From