Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mujyi wa Kibuye hiciwe abatutsi bari baturutse muri komini Rutsiro, Mabanza,

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mujyi wa Kibuye hiciwe abatutsi bari baturutse muri komini Rutsiro, Mabanza,

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mujyi wa Kibuye hiciwe abatutsi bari baturutse muri komini Rutsiro, Mabanza,

Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Karongi bavuga ko hari imibiri y’abishwe muri Jenoside yajugunywe mu Kiyaga cya Kivu itarabonetse ngo ishyingurwe mu cyubahiro bagasaba ko hashyirwa ikimenyetso kibafasha kubibuka.

 

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mujyi wa Kibuye hiciwe abatutsi bari baturutse muri komini Rutsiro, Mabanza, Gitesi na Kayove.

Aba bose bari babeshywe na Kayishema wari Perefe wa Perefegitura ya Kibuye ko muri Stade Gatwaro ari ho hatekanye bahungira nyamara ari amayeri yo korohereza abicanyi nk’uko bivugwa n’abaharokokeye.

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Habarugira Isaac avuga ko bahora basaba ko ku Kiyaga cya Kivu bashyirwa ikimenyetso kibafasha kwibuka ababo bajugunywemo.

Ati "Hari abantu benshi baguye muri Stade Gatwaro ariko hari n’abandi benshi tutashoboye gushyingura bajugunywe mu Kiyaga cya Kivu. Hari abaturutse Kayove, Gishyita, abambukaga hano, ahantu bitaga Rusenyi baciye mu mazi, tujya twibuka abantu baguye Nyamishaba ariko abenshi bajugunywe mu Kiyaga cya Kivu. Duhora twinginga ko bidukundiye twagira ahantu hashyirwa ikimyenyetso twajya twibukiraho abantu bajugunywe mu Kiyaga cya Kivu.”

Akomeza avuga ko abayobozi bayoboye Intara y’Iburengerazuba mbere y’abahari ubu bari barabyemeye basimburwa bitarakorwa, agasaba ubuyobozi bw’Intara buhari ubu kugira icyo bubikoraho.

Ati "Twumva na cyo cyashyirwa mu bikorwa tukajya tugira ahantu twibukira abantu bacu bajugunywe mu Kiyaga cya Kivu tutashoboye gushyingura.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburengerazuba, Uwambajemariya Florence avuga ko iki cyifuzo kirimo kwigwaho.

Mu Karere ka Karongi ni hamwe mu hantu Jenoside yakozwe iminsi myinshi, ndetse abahiciwe babanje gukora urugendo rurerure berekeza muri Stade Gatwaro aho biciwe tariki 18 Mata 1994. Mbere yo kwicwa babanje gukupirwa amazi kugira ngo bicwe n’umwuma.

Umunyamabanga

Tags

Comment / Reply From