Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Mihigo Marie Noélla ni umwe mu baharokokeye Jenoside, avuga ko abicanyi bazana Abatutsi bakuye hirya no hino bakabajugun

Mihigo Marie Noélla ni umwe mu baharokokeye Jenoside, avuga ko abicanyi bazana Abatutsi bakuye hirya no hino bakabajugun

Mihigo Marie Noélla ni umwe mu baharokokeye Jenoside, avuga ko abicanyi bazana Abatutsi bakuye hirya no hino bakabajugun

Icyuzi cya Mwakizi giherereye mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara, gifite amateka yihariye kuko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 cyajugunywemo benshi.

 

Icyo cyuzi giherereye mu Mudugudu wa Nyarunazi mu Kagari ka Sabusaro, mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, abayirokotse batanga ubuhamya bakagaragaza ko cyajugunywemo Abatutsi benshi kandi babuze uko bakuramo imibiri yabo.

Mihigo Marie Noélla ni umwe mu baharokokeye Jenoside, avuga ko abicanyi bazana Abatutsi bakuye hirya no hino bakabajugunyamo.

Ati “Ati “Uwari Konseye ni we watanze igitekerezo mu nama yari yabereye muri Komine Nyaruhengeri ko niba Abatutsi batazabona aho babashyira, iwe ahafite [mu Cyuzi cya Mwakizi].. Hano ubwicanyi bwatangiye kuri 21 Mata. Bazanaga abantu bagera muri santere ya Gikore bakabambura bakabamanukana bababoshye amaboko babageza hano ku cyuzi bakabaroha mu mazi, ari nako harimo abakobwa babohozwaga.”

Mu buhamya bwe yavuze ko bamujugunye muri icyo cyuzi ahetse umwana.

Ati “Nari mpetse umwana mu mugongo wari ufite umwaka n’igice barangije baturoha mu mazi wa mwana yahise apfa.”

Perezida wa Ibuka mu karere ka Gisagara, Mbonirema Jérôme, yavuze ko mu cyuzi cya Mwakizi hajugunywemo Abatutsi bo mu Karere ka Gisagara n’abo mu tundi turere.

Ati “Abatutsi bajugunywe muri kino cyuzi ntabwo ari abo muri kano gace bonyine, abari bahungiye kuri Superefegitura ya Gisagara, ndetse n’abaturutse mu bice bya Huye na Nyaruguru bagana muri ibi bice bashaka guhunga ngo bajye i Burundi, bose bahurijwe kuri Superefegitura bajyanywa ku musozi wa Kabuye. Abatariciwe ku musozi wa Kabuye bakaba uyu munsi batararokotse Jenoside, nabo bari muri kino cyuzi.”

Yavuze ko nk’uko byifujwe na benshi, icyuzi cya Mwakizi kigomba guhabwa agaciro kikabungwabungwa.

Mu kukibungabunga bazakumira ibitaka byirundamo bimanuwe n’isuri ndetse n’abahingaga mu nkengero zacyo babibujijwe kugira ngo hadakomeza kwangirika.

Ati “Ubundi aha hagombye kuba hari ubutaka bukomye kuko ni urwibutso mu zindi. Mu gihe tutabashije gukuramo imibiri irimo ngo tuyishyingure mu rwibutso, ubwo ni aha iri niho tugomba kubibukira.”

Mbonirema yavuze ko mu minsi ishize hari abarobaga amafi mu Cyuzi cya Mwakizi ariko nabyo byahagaritswe kuko bifatwa nk’agashinyaguro kubera imibiri y’abatutsi yajugunywemo muri Jenoside.

Yasabye ko babona abantu b’inzobere babafasha kwiga neza uko icyo cyuzi cyabungwabungwa kurusha uko kimeze.

Ati “Noneho hano habe ikimenyetso cy’urwibutso gisobanura amateka yaho kugira ngo n’uzaza n’ikindi gihe azasobanukirwe kurushaho amateka ya kino cyuzi. Ni byo twifuza kandi twizeye ko ubuyobozi bwacu butwumv

Tags

Comment / Reply From