Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Kimwe mu byo aba bishimira harimo kuba bafite igihugu kitagira uwo giheza kandi giteye imbere mu mpande zose.

Kimwe mu byo aba bishimira harimo kuba bafite igihugu kitagira uwo giheza kandi giteye imbere mu mpande zose.

Kimwe mu byo aba bishimira harimo kuba bafite igihugu kitagira uwo giheza kandi giteye imbere mu mpana

Bamwe mu babaye mu Rwanda mbere ya Jenoside bavuga ko kugereranya u Rwanda rwa mbere na nyuma yayo bimeze nko kugereranya Ijuru n’Isi, bitewe n’ibyo igihugu cyanyuzemo n’aho kigeze ubu.

 

Kimwe mu byo aba bishimira harimo kuba bafite igihugu kitagira uwo giheza kandi giteye imbere mu mpande zose.

Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh

Ambasaderi Sheikh Habimana Saleh yatanze ubuhamya bw’uko yabayeho mbere ya Jenoside bitewe n’amateka akaza kujya gukomereza amasomo muri Libye ibijyanye n’indimi aminuza mu Cyarabu ariko intego ye kwari ukugaruka mu gihugu agatanga umusanzu mu bumenyi yahawe.

Yaje kugaruka asaba akazi muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga hari hakenewe umusemuzi wajya ukura inyandiko mu Cyarabu akazishyira mu Kinyarwanda, gusa byageze ku munyamabanga wa Minisiteri aramuhakanira amubwira ko nta kazi yahabona ahubwo akwiye gusubira muri Libye.

Yabonye ko adakenewe mu Rwanda asubira kwiga muri Libye bamubwira ko akwiye gusubira mu gihugu cye na ho abona ko batamukeneye ni ko kujya kuba muri Botswana.

Jenoside imaze guhagarikwa mu Rwanda, Ambasaderi Saleh yagarutse mu gihugu cye, ubuzima bushya buratangira ndetse agira n’amahirwe yo kugira umusanzu atanga.

Mu nshingano yahawe harimo kuba Mufti w’u Rwanda mu gihe cy’imyaka 10 nyuma yaje kuyobora igice gishinzwe amadini, imiryango mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta n’imitwe ya politiki mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB).

Yaje kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda aza no kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri.

Sheikh Habimana Saleh yavuze ko kugirwa ambasaderi biri mu bintu byamukoze ku mutima kandi bikamushimisha cyane bimwereka ko na we ari Umunyarwanda mu bandi.

Ati “Icyo kintu cyankoze ku mutima ndavuga nti ‘Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nasabyemo akazi ko kuba umusemuzi ubu mbayemo amabasaderi,’ ‘nti ubu mbonye igihugu noneho mpita ntangira ndakora cyane.’”

Yakomeje ati “Igihugu cyarabonetse buri munyarwanda afite uruhare ku gihugu cye, ahasigaye ni ugukora cyane tukagiteza imbere.”

 

Tags

Comment / Reply From