Dark Mode
Image
  • Monday, 16 September 2024
Kenya yashyizeho impapuro zisaba guta muri yombi Abanya-Israel babiri

Kenya yashyizeho impapuro zisaba guta muri yombi Abanya-Israel babiri

Abagabo babiri bafite inkomoko muri Israel bashyiriweho impapuro zo kubata muri yombi ku bw’ibyaha bashinjwa byo gucuruza abantu no gusambanya abana mu gace ka Shanzu, i Mombasa muri Kenya.

 

Abo ni Koren Avraham na Ashush David bivugwa ko bavuye muri Kenya bagiye kwivuza, ariko ntibingere gusubira muri Kenya ngo urubanza rwabo rukomeze.

 

Ubwo bagezwaga imbere y’urukiko bwa mbere muri Kamena uyu mwaka, umwunganizi wabo, Joseph Kanyi yavuze ko barwaye bityo bakeneye gusubira muri Israel kwivuza.

 

Umucamanza Yussuf Shikanda wakurikiranye urubanza rugitangira, yashyizeho impapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi aba bagabo nyuma y’aho banze gusubira muri Kenya.

 

Uko kudasubira muri Kenya kw’abo bagabo byadindije iburanisha nk’uko Daily Nation ibivuga.

 

Bizasaba ko abantu babiri bahohotewe n’abo bagabo bategereza igihe kirekire kugira ngo baabshe guhabwa ubutabera.

 

Abo banyamahanga bari bakurikiranyweho gucuruza abana babiri batarageza ku myaka y’ubukure n’ubusambanyi bwakorewe abana.

 

Bageze muri Kenya muri Kamena 2021 bafite visa zihabwa ba mukerarugendo. Leta ibashinja gushukashuka abakobwa babiri b’imyaka 14 na 15 bakoresheje ibihumbi 14 by’amashilingi, ni ukuvuga arenga ibihumbi 126 Frw, na telefone ebyiri zihenze mbere yo kubafungirana muri ’appartement’ ahitwa Bamburi.

 

Urukiko rwavuze ko abo banyamahanga bafatiranye abana n’amateka mabi banyuzemo babashora mu mibonano mpuzabitsina.

Comment / Reply From