Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
Inteko ishinga amategeko y’u Burayi yasatswe

Inteko ishinga amategeko y’u Burayi yasatswe

Abagenzacyaha bo mu Bubiligi kuri uyu wa Mbere basatse ibiro byo ku nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi biri i Bruxelles, nyuma y’ibirego bya ruswa bivugwa ko yatanzwe na Qatar.

 

Ni isaka rya 20 rikozwe kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EU, Roberta Metsola, yatangaje ko ’demokarasi yagabweho igitero’.

 

Polisi y’u Bubiligi yataye muri yombi abantu bane barimo Visi Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya EU, Eva Kaili, ukomoka mu Bugereki.

 

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri iyi nteko iganira kuri iki gikorwa cyo gusakwa.

 

Ubushinjacyaha bw’u Bubiligi bwatangaje ko hari ibihumbi 600 by’amayero byasanzwe mu rugo rw’umwe mu bakekwa n’ibihumbi 150 by’amayero byasanzwe mu nyubako y’inteko.

 

Hari kandi ibihumbi magana byasanzwe mu cyumba cya hoteli i Bruxelles, za mudasobwa na telefoni ngendanwa zafatiriwe.

 

Kuva ku wa Gatanu kandi hafatiriwe ibikoresho by’ikoranabuhanga by’abakozi 10 b’inteko ishinga amategeko ya EU kugira ngo hatagira amakuru abura mu iperereza.

 

Bane batawe muri yombi na polisi y’u Bubiligi bashinjwa kugira uruhare mu mugambi wo gukora icyaha, iyezandonke na ruswa.

 

Kugeza ubu Kaili wari umaze imyaka umunani ari umudepite wa EU yahagaritswe ku mirimo ye ndetse imitungo ye mu Bugereki yafatiriwe.

 

Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, Ursula von der Leyen, yavuze ko ibi birego bikomeye cyane, asaba ko hajyayo komisiyo nshya ishinzwe imyitwarire muri EU.

 

Nubwo Qatar ari yo ishyirwa mu majwi kuba yaratangaga ayo mafaranga ku badepite, icyo gihugu cyabihakanye cyivuye inyuma kivuga ko ntaho bihuriye.

 

Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International watangaje ko byabaye umuco mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi, aho abayigize bakora ibyo bashaka binyuranyije n’amahame kandi ntibabihanirwe.

Comment / Reply From