Dark Mode
Image
  • Sunday, 05 May 2024
Ikipe ya APR FC yongeye gutombora nabi nyuma yaho isezerewe muri Champions League igatangira kubarira ko izajya mumatsin

Ikipe ya APR FC yongeye gutombora nabi nyuma yaho isezerewe muri Champions League igatangira kubarira ko izajya mumatsin

 

Ikipe ya APR FC isanzwe ihangana bikomeye n'ikipe ya Rayon Sport imaze iminsi mike isezerewe mumarushanwa nyafurika y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo maze biyihesha amahirwe yo kwerekeza mu mikino yo gushaka abajya mumatsinda y'amarushanwa nyafurika y'amakipe yatwaye ibikombe by'ibihugu iwabo bisanzwe bizwi nka Caf Confederation Cup ariko nkuko ikipe ya APR FC yasezerewe mumarushanwa y'amakipe yatwaye ibikombe iwayo igasezererwa igeze mucyiciro cya 2, byatumye imanuka muri iki cyiciro kugirango ikine imikino n'amakipe yamaze gukomeza muri iki cyiciro cy'amakipe yatwaye ibikombe iwayo.

Iyikipe rero nyuma yo gusezererwa n'ikipe yo mugihugu cya Tuniziya benshi bakunda kuvuga ko ari abarabu, byari byitezwe ko uyumunsi haza kuba tombora ndetse nkuko byari byatangajwe n'abatoza ndetse n'abayobozi bari bafite intego nibura yo kugera mumatsinda y'ayamarushanwa. ubwo iyi tombora yarangizaga kuba, benshi mubafana biyikipe bababajwe cyane nuko iyitombora yagenze kuko nubundi bongeye guhura nakaga ubwo batomboraga nubundi ikipe yo mugihugu cya Maroc yitwa Afc Berkane isanzwe ari ikipe y'igihangange haba muri ayamarushanwa ndetse no mugihugu cyabo.

Hakimara kumenyekana ikipe APR FC yatomboye benshi mubafana ba Rayon Sport banejejwe nabyo cyane ko bari baciye agahigo ko kuba bagera muri kimwe cya4 cy'ayamarushanwa ndetse kubwabo bakaba bakunda kuvuga ko ntayindikipe yapfa kubigeraho muri ikigihugu nyuma yaho ikipe ya Rayon Sport iciye akagahigo.bimwe rero mubyakomeje gushengura imitima y'abafana ba APR FC nuko iyikipe batomboye ari ikipe isanzwe ikomeye cyane kandi imenyereye ayamarushanwa bikaba biteye impungenge nyuma yaho ikipe ya APR FC isezerewe nubundi nikipe yo mugihugu cy'abarabu inayitsinze ibitego 5 byose kuri 1.

 

Tags

Comment / Reply From