Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Gerard Piqué asezeye ruhago

Gerard Piqué asezeye ruhago

Myugariro wa FC Barcelona n’Ikipe y’Igihugu ya Espagne Gerard Piqué Bernabeu yatangaje ko azahagarika umupira w’amaguru nyuma y’umukino wa Shampiyona ‘La Liga’ uzahuza ikipe ye na Almeria.

 

Inkuru yo guhagarika gukina ruhago, Piqué yayitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze.

Piqué yatangaje ko nta yindi kipe azigera akinira itari FC Barcelona ndetse yashimangiye ko ku Kibuga cyayo Spotify Camp Nou ariho azasezerera bwa nyuma umupira w’amaguru nk’umukinnyi wabigize umwuga. Ni urugendo azashyiraho iherezo ku wa Gatandatu, tariki ya 5 Ugushyingo 2022.

Uyu mukinnyi ufite imyaka 35, yatwaye igikombe cya Shampiyona ya Espagne “La Liga” inshuro umunani, atwarana na FC Barcelona UEFA Champions League inshuro eshatu.

Gerard Piqué mu mashusho yasohoye yavuze ko byose yabigezeho mu gihe amaranye n’abakunzi ba FC Barcelona.

Yagize ati “Umupira w’amaguru wampaye byose mfite. Barcelona na yo yampaye buri kimwe, bamwe bafana bacu icyo nakeneye cyose mwarakimpaye.’’

“Ni yo mpamvu inzozi zanjye nagize nkiri muto zose zabaye impamo. None nifuje kubabwira ko noneho bya bindi byose nagombaga gukora ngiye kubishyiraho akadomo.’’

Comment / Reply From