Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
Elon Musk uyoboye urutonde rw’abakize ku Isi yahishuye ko abayeho acumbika

Elon Musk uyoboye urutonde rw’abakize ku Isi yahishuye ko abayeho acumbika

Ibi Elon Musk ubarirwa umutungo ufite agaciro k’arenga miliyari 260$ yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Chris Anderson uyobora igitangazamakuru cya TED.

Chris Anderson yabajije Elon Musk icyo atekereza ku uba abantu batandukanye hirya no hino ku Isi bakomeje kunenga abatunze miliyari z’Amadorali kubera uburyo bakoresha amafaranga yabo nabi bigatuma ku Isi habaho ubusumbane mu by’ubukungu.

Mu kumusubiza, Elon Musk yavuze ko nubwo afite amafaranga menshi igice kinini cyayo atajya agikoresha mu buzima bwe bwite cyane cyane mu bijyanye no kwishimisha, yemeza ko kuba uyu munsi nta nzu agira yo kubamo ari gihamya simusiga cy’ibyo avuga.

Ati “Nukuri byari kuba ari ikibazo iyo nza kuba buri mwaka nkoresha miliyari z’Amadorali mu nyungu zanjye bwite ariko uko siko bimeze. Nta nubwo kuri ubu mfite inzu yo guturamo, akenshi ncumbika ku nshuti zanjye, iyo nagiye mu bice bikikije San Francisco, ahari inganda nyinshi za Tesla nsimburana mu byumba by’inshuti zanjye.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Elon Musk nibwo yari yatangaje ko agiye gushyira ku isoko imitungo ye yose irimo n’inzu, ndetse amakuru dukesha Economic Times avuga ko imyinshi mu mitungo yari imwanditseho yamaze kuyigurisha.

Elon Musk ni umwe mu batunze akayabo Isi ifite ahanini biturutse ku mafaranga yinjirizwa n’uruganda rwe rukora imodoka rwa Tesla. Uyu mugabo kandi aherutse kugura 9,2% by’imigabane ya Twitter ndetse agaragaza n’ubushake bwo kuba yayigura yose.

Tags

Comment / Reply From