Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
BPR Bank yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

BPR Bank yibutse abahoze ari abakozi bayo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Umuhango wo kwibuka kunshuro ya 28 watangiriye ku cyicaro gikuru cy’iyi banki giherereye mu Mujyi wa Kigali, aho bashyize indabo ku rwibutso ruriho amazina 33 y’abari abakozi ba Banki bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Nyuma yo kunamira izi nzirakarengane ubuyobozi n’abakozi ba BPR Bank berekeje ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi 1994 rwa Kigali, bunamira inzirakarengane zihashyinguye, basobanurirwa amateka yaranze Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

BPR Bank Rwanda Plc yatanze inkunga ya miliyoni eshatu zo gushyigikira Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 rwa Kigali, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 250.

Uyu muhango wakomeje hatangwa ibiganiro birimo icyatanzwe na Ibuka, kigaruka ku buryo Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa ndetse hanatangwa ubuhamya bw’umwe mu bakozi ba BPR Bank warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Uhagarariye ubuyobozi n’abakoze ba BPR Bank Bwana Akimanzi Albert, yihanganishije abakozi ndetse n’imiryango yabahoze ari abakozi ba banki bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994 ababwira ko banki izakomeza gutanga umusanzu wayo mugufasha iyi miryango ndetse n’abana babo. BPR Bank yatanze inkunga ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda nkumusanzu wo kugira ngo uru rwibutso rukomeze kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.”

Umuyobozi w’ibikorwa muri Ibuka, Ngabo Olivier, yashimye BPR Bank uburyo itahwemye kwita ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ati “Ndashimira BPR, kuva Jenoside irangira kugeza n’uyu munsi mwarakoze cyane, mwateye inkunga inzibutso hirya no hino by’umwihariko hari icyo mwakoze gikomeye cyo gufata abana b’abahoze ari abakozi banyu mukabarihira amashuri.”

Yakomeje avuga ko iki gikorwa baba bateguye ari indashyikirwa kuko kwibuka ari kimwe mu biruhura abarokotse kandi gifite agaciro gakomeye.

Ati “Kwibuka ku barokotse biraturuhura kuko ni umwanya mwiza tuba tubonye wo kongera kuganira n’abacu aho tuba duherukanira muri iyo myaka 28 ishize.”

Kugeza ubu BPR Bank yamenye abakozi 33 bayikoreraga bazize Jenoside. Nyuma yo kubamenya babashyiriyeho urwibutso ndetse bakomeza kuba hafi imiryango yabo mu bikorwa bitandukanye, nko kurihira abana 21 babakomokaho Kaminuza ndetse batatu muribo bahabwa akazi muri iyi banki.

Ndayisaba uhagarariye imiryango y’abahoze bakorera BPR bazize Jenoside, yashimye iyi banki kuba ifata umwanya ikazirikana ababo babuze.

Ati “Mu izina ry’abahagarariye abavandimwe bahoze ari abakozi ba Banki ndagira ngo nshimire iyi banki ko mwamenye ko tukibaho mukaduhamagara ngo tuze kwitafanya namwe.”

Tags

Comment / Reply From