Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
Abahanzi 10 bageze Ku cyiciro cya nyuma cya prix Découvertes bamaze kumenyekana

Abahanzi 10 bageze Ku cyiciro cya nyuma cya prix Découvertes bamaze kumenyekana

Abagize akanama nkemurampaka k’irushanwa rya Prix Découvertes RFI, batangaje abahanzi 10 bambere bahize abandi, bahataniye igikombe cy’uyu mwaka.

 

Kuri iyi nshuro nta munyarwanda wageze muri iki cyiciro nyuma ya Nyakwigendera Yvan Buravan, wayitabiriye akanayitwara mu 2018, akaba yaranahawe igihembo cya mu 2021 mu rwego rwo gusigasira ibigwi bye.

Aba icumi bavuye mu basaga 60, baturutse mu bihugu bitandukanye bikoresha ururimi rw’Igifaransa birimo; Madagascar, Mali, Gabon, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ibindi.

Uzahiga abandi azatangazwa ku wa 18 Ugushingo 2022 kuri rubuga rwa Facebook n’abagize akanama nkemurampaka, barangajwe imbere n’umuhanzikazi Yemi Alade uturuka muri Nigeria.

Muri aba icumi barimo Ayam wo muri Madagascar, Black AD wo muri Mali, Garçin Lagaayant wo muri Gabon, Greg Burkimbila wo muri Burkina Faso, Lukas Luna wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Magdaline Mytil wo muri Haiti, Masterland wo mu Burundi, Niino Md wo muri Senegal, Queen Rima wo muri Guinea na Tripa Gninnin wo muri Côte d’Ivoire.

Tags

Comment / Reply From