Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuze ko ibibazo nk’ibi bizakomeza kubaho mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Abahitwanywe n’imyuzure yakomotse ku mvura yaguye mu Mujyi wa Durban muri Afurika y’Epfo bamaze kurenga 300 ndetse inzu nyinshi n’ibindi bikorwaremezo byarasenyutse.

Abahanga mu by’ubumenyi bw’ikirere bavuze ko ibibazo nk’ibi bizakomeza kubaho mu bihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo.

Imyuzure yari iherutse guhitana abantu barenga 50 mu kwezi gushize n’abandi 800 bapfuye mu 2020. Ikibazo nk’iki cyanabaye muri Zimbabwe mu 2017 aho abagera kuri 200 ari bo bapfuye abandi 139 bapfa mu 2019.

Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ubwo yasuraga abasizwe iheruheru n’iyi myuzure yavuze ko ari ingaruka z’ihindagurika ry’ibihe zatumye imihanda n’ibiraro bisenyuka, abantu bagapfa ku buryo hari n’umuryango umwe watakaje abantu 10. Ngo ntiyatekerezaga ko Ibiza nk’iyi bishobora kugera mu gihugu cye.

Ati “Twibwiraga ko bene ibi byago tutari bwabone biba mu bindi bihugu nka Mozambique cyangwa Zimbabwe gusa none natwe dore bitugezeho.”

Kugeza kuri uyu wa Gatatu ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero byari bigikomeje nk’uko inkuru ya VOA ibivuga ndetse abagizweho ingaruka bagiye guhabwa ubufasha n’ubutegetsi.

Perezida yagize ati “Ntimuri mwenyine tuzakomeza gushaka uko tubafasha, nubwo imitima yuzuye umubabaro.”

Amashuri agaera kuri 248 yarasenyutse n’icyambu cya Durban cya mbere cyakira amato menshi kurusha ahandi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara na cyo cyari cyahagaritse imirimo kubera ingaruka z’iyi myuzure.

Tags

Comment / Reply From