
50 Cent yafuhiye umugore babyaranye nyuma yo kumubonana na P Diddy
- Post By Bizimana | October 3, 2022
Umuraperi Curtis James Jackson III uzwi nka 50Cent yagaragaje ko atishimiye kubona Daphne Joy, umugore bafitanye umwana w’umuhungu yasohokanye na P Diddy.
Mu butumwa uyu muraperi w’imyaka 47 yashyize ku rubuga rwa Instagram, yanditse asa n’utungira agatoki uyu muhungu w’imyaka 10 amwereka ko ibyo nyina ari gukora bidakwiriye.
Yagize ati “Yewe dore nguwo mama wawe hariya ari kumwe na Puffy, wibuke ibyo nakubwiye mu minsi ishize, uriya mugore ni umusazi.”
Uyu mubyeyi ukomoka muri Philippines yahise asubiza ubu butumwa bwa 50Cent, amwihanangiriza kutongera kuvuga ku buzima bwe bwite.
Ati “Ndakwinginze rekera aho kunkora ibi bintu. Sinigeze nkubangamira na rimwe mu buzima bwawe, ndi umubyeyi w’umuhungu wacu wareka akaba aribyo twibandaho.”
50 Cent mu butumwa bumara amasaha 24 yashyize kuri Instagram buherekeza ifoto ya P Diddy na Daphine yavuze ko we nta kibazo yagirana na P Diddy kuko icyo bahuriyeho ari ubucuruzi.
Ati “Njye na Puff twarwanira mu bucuruzi , niba akunda uriya mukobwa aramukunda nyine, ntabwo mbyitayeho.”
Daphne Joy w’imyaka 35 aherutse gufotorwa ari mu rugo rwa Puffy Diddy ruri Miami Beach, bikavugwa ari mu bihe byiza by’urukundo n’uyu mugabo w’imyaka 52.Daphne Joy asanzwe ari umunyamideli akaba n’umukinnyi wa filime.Aha 50 Cent yari kumwe n'umuhungu yabyaranye na DaphineP Diddy yafotowe ari kumwe na Daphine wabyaranye na 50 Cent
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Stay Connected
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!
Categories
- Science and Technology (4888)
- Health & Science (5339)
- Jobs (256)
- Sex & Relationships (2807)
- Movies & Animation (7833)
- Comedy (501)
- Travel and Events (730)
- Gaming (1928)
- Work Life (528)
- History and Facts (1997)
- Places and Regions (567)
- People and Nations (1751)
- Pets and Animals (538)
- Cars and Vehicles (630)
- News and Politics (5874)
- Others (7979)
- Economics and Trade (4429)
- Education (6278)
- Life Style (5747)
- Arts & Entertainment (3157)
- Opinions (817)
- Real estate & Properties (170)
- Shipping & Logistics (89)
- Politics & Leadership Show (49)
- Sports Show (0)
- DFTUntoldStories (1)
- Palscity Show (1)
- Celebrities (223)
- Business (2844)
- Digitally Fit Show (1)
- Entertainment & Lifestyle Show (6)
- Business Show (3)
- In The Morning Show (1)
- DFT Reels & Shorts (17)
- Natural & Food (1889)
- People and Culture (91)
- Sports (4119)
- Fashion (211)
- Gossip (140)
- Music (439)