Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
Volleyball: Irushanwa rya ‘Taxpayers’ riratangira mu mpera z’iki cyumweru

Volleyball: Irushanwa rya ‘Taxpayers’ riratangira mu mpera z’iki cyumweru

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa mbere, ubuyobozi bwa Federasiyo y’umukino wa Volleyball mu Rwanda, ndetse n’abahagarariye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA), bavuze ko kuri iyi nshuro igira kabiri iri rushanwa rizaba ari ryiza, ndetse ko bagendeye ku nshuro ya mbere yabaye umwaka ushize, babonako intego zagezweho haba gufasha kuzamura urwego rw’amakipe n’abakinnyi, yewe no gukomeza gushishikariza abasora gusora neza kuko ariryo pfundo ry’iterambere.

Ni ku nshuro ya kabiri iri rushanwa rigiye kuba nyuma y’aho ryabaye bwa mbere mu kwezi k’Ugushyingo 2021, aho ryegukanywe n’amakipe ya Gisagara Volleyball Club mu bagabo, naho mu bagore rikegukanwa na RRA (Rwanda Revenue Authority volleyball club).

Kuri iyi nshuro iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 15 yose hamwe, abagabo ndetse n’abagore, ni ukuvuga ko rizitabirwa n’amakipe asanzwe akina mu kiciro cya mbere muri shampiyona ya Volleyball.

Amakipe 7 mu bagore ni yo azitabira mu gihe mu cyiciro cy’abagabo ho hazitabira amakipe umunani.

Iyi mikino yose izabera mu mujyi wa Kigali, aho taliki ya 19 hazakinwa imikino yo mu matsinda naho tariki ya 20 hakinwe imikino ya ½ na final.

Biteganyijwe ko imikino y’amatsinda mu bakobwa izakinirwa ku Kimisagara muri gymnasium, naho abagabo bagakinira imikino yo mu matsinda mu ishuri rya Wellspring Academy Nyarutarama. 

Imikino ya nyuma yose biteganyijwe ko izabera muri BK Arena ku itariki 20 Ugushyingo 2022.

Ibijyanye n’uko amakipe azahura bizagenwa n’akanama kabanziriza irushanwa “Technical meeting”.

Nk’uko kandi byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe abasora muri RRA, Uwitonze Paulin, abazifuza kwitabira iyi mikino bose ntibazishyura.

Comment / Reply From