Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Ushobora kwishima nubwo waba ufite ibibazo - Perezida Kagame avuga ku byishimo mu Banyarwanda

Ushobora kwishima nubwo waba ufite ibibazo - Perezida Kagame avuga ku byishimo mu Banyarwanda

Ushobora kwishima nubwo waba ufite ibibazo - Perezida Kagame avuga ku byishimo mu Banyarwanda

Perezida Paul Kagame yatangaje ko abantu bakwiriye kumva ko bahorana ibyishimo mu buzima bwabo bwa buri munshi no mu gihe baba bafite ibibazo, kuko ibyishimo ari ikiraro kiganisha ku bisubizo mu gihe cy’ibibazo.

 

Umukuru w’Igihugu yabajijwe n’umusore wo muri Norvège w’imyaka 24 wari witabiriye itangizwa rya YouthConnekt, ibanga ry’u Rwanda rituma ahantu hose umuntu agera, asanga abahatuye bishimye.

 

Uyu musore yavuze ko muri Afurika ariho hantu honyine ku Isi hari abantu bishimye, atanga urugero ku rugendo aherutse kugirira mu Ntara y’Iburengerazuba agasanga abaturage baho b’abahinzi, babayeho mu buzima bishimiye.

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kwishima ari amahitamo umuntu agira, aturuka ku kumva neza ubuzima abayemo n’icyo ashaka kugeraho.

 

Ati "Ibyishimo biva mu gushaka kwishima no kumva neza ubuzima ubayemo. Niba uri gukora ibintu bikubashisha kwishima, urishima, ntabwo wishima ari uko udafite ibibazo, ushobora no kwishima ufite ibibazo, ahubwo bitewe n’uko wumva ibibazo byawe, ukabishyira aho bigomba kujya, ugashaka ibisubizo. Hagati aho, kwishima ni ikiraro kiganisha ku bisubizo mu gihe cy’ibibazo."

 

Perezida Kagame yabajijwe kandi ku bijyanye n’ubunararibonye, ingingo ikunda kugonga urubyiruko rushaka akazi.

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko abantu badakwiriye gufata ubunararibonye uko butari, kuko umuntu ashobora kugira ubunararibonye kandi ari muto mu myaka.

 

Ati "Nduta Visi Perezida wa Kenya mu myaka, ariko ushobora gusanga azi kuganira neza n’abaturage kuko yabaye Umudepite. Umudepite ahura n’abaturage kenshi, akumva ibyo bakeneye hanyuma akazasubira kubasaba amajwi. Ibyo ni ubunararibonye ubona muri ako kazi, rimwe na rimwe ntashobora no kugira nubwo naba ndi mukuru mu myaka kuko ntabwo nigeze mba umudepite."

 

Perezida Kagame yavuze ko umuntu ashobora gutekereza ko kuba ari mukuru ari byo bitanga ubunarariboinye, ariko si byo.

 

Ati "Nshobora kuba hari ibyo mfitemo ubunararibonye ariko kuvugana n’abo baturage, ushobora gusanga umuntu uri muto abifitemo ubunararibonye."

 

Yatanze urugero ku buzima bwe bwite, avuga ko ubwo yajyaga muri Guverinoma, nta kintu na kimwe yari azi kijyanye na guverimoma ku buryo byari bimeze nko kujugunya umuntu muri ’pisine’

atazi koga.

 

Umukuru w’Igihugu yagarutse kandi ku mvugo y’uko umugabane wa Afurika uri inyuma, avuga ko nubwo ikunda gukoreshwa, nta muntu n’umwe wigeze asubiza umugabane wa Afurika inyuma usibye wo ubwawo.

 

Ati "Nta muntu wasubije inyuma Abanyafurika usibye twe ubwacu. Icyo ni ikintu dukwiriye kwemera niba dushaka kukirwanya."Perezida Kagame yavuze ko uko Isi iteye, ari uko abakomeye aribo bashaka kugena umurongo ibintu byose bigenderaho ku buryo bo bumva ko ibyo bakora biba bishingiye ku ndangagaciro zabo.

 

Ati "Dukwiriye kongera kwisuzuma, tukibaza tuti ese dukwiriye kuba abantu badafite agaciro? Cyangwa se dukwiriye gukomeza kuba abantu bagendera ku ndangagaciro z’abandi? Ndatekereza ko Afurika yagize agaciro kandi ifite agaciro."

 

"Twagize agaciro mbere y’undi wese muri iyi Si. Ni ahacu kugira ngo twongere twirebe tuvuge tuti hari byinshi twakora, buri wese ku giti cye, urubyiruko tukita kuri sosiyete yacu. Dukwiriye kuva mu magambo tukajya mu buzima bwa nyabwo."

 

Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari ibintu byinshi biba ku mahirwe, urubyiruko rudakwiriye kwiringira amahirwe.

 

Ati "No mu buzima bwite bwanjye, guhera ku gihe nari nkiri muto mfite imyaka 20, ibintu bimwe na bimwe byahinduye imiterereze yanjye. Hari imvugo ivuga ngo gukora ibyo uvuga."

 

"Abantu bakwiriye kugira amahitamo, twigira ku bantu, dusoma ibitabo, hari ibintu byinshi twiga. Muri wowe nk’umuntu ushobora kugira amahitamo, urashaka kuba umuntu umeze ute, urashaka kuba mu muryango umeze ute, hanyuma ukabigiramo uruhare."

 

Umukuru w’Igihugu yavuze ko iyo utagize amahitamo cyangwa ugahitamo nabi, byombi bigira ingaruka itari nziza ku buzima bwawe.

Comment / Reply From