Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Umwe yirukanywe ageze ku Kibuga cy’Indege! Ibivugwa ku ihagarikwa ry’abayobozi batatu ba RURA

Umwe yirukanywe ageze ku Kibuga cy’Indege! Ibivugwa ku ihagarikwa ry’abayobozi batatu ba RURA

Umwe yirukanywe ageze ku Kibuga cy’Indege! Ibivugwa ku ihagarikwa ry’abayobozi batatu ba RURA

Niba warakurikiranye Politiki yo mu Rwanda, si ubwa mbere wumvise abayobozi birukanywe ku myanya yabo, birashoboka ko hari n’abandi bazirukanwa ejo cyangwa ejo bundi; gusa ni gake wabonye ibaruwa ya Minisitiri w’Intebe iriho ‘signature’ y’ikoranabuhanga. Ku rundi ruhande ariko, impamvu irumvikana kuko Dr Edouard Ngirente atari mu Rwanda [ari mu kazi muri Estonia], ariko byanaca amarenga ku mpamvu zatumye abo bayobozi ba RURA bahagarikwa.

 

Mu bayobozi batatu ba RURA birukanywe, umwe ni we wenyine ushyirwaho n’Inama y’Abaminisitiri, abandi babiri imyanya yabo ipiganirwa bisanzwe, gusa baba bashobora kuvaho igihe icyo aricyo cyose bikozwe n’umukoresha wabo ubagenzura ariwe Minisitiri w’Intebe.

 

Eng. Deo Muvunyi wari Umuyobozi w’Agateganyo wa RURA kuva muri Gashyantare uyu mwaka, yirukananywe na Pearl Uwera wari Umuyobozi ushinzwe Imari na Fabian Rwabizi wari Umuyobozi ushinzwe Abakozi n’Ubutegetsi.

 

Muri bose, Muvunyi ni we wari umaze igihe kinini muri RURA kuko yagezemo muri Mata 2004, ni ukuvuga ko hari hashize imyaka itatu iki kigo gishinzwe. Pearl Uwera wari ushinzwe Imari we yatangiye imirimo muri RURA mu 2018 avuye muri RDB aho yari ashinzwe ingengo y’imari (2016 - 2018) ndetse mbere yaho yari umucungamari muri Intersec (2015-2016).

 

Rwabizi we yari ashinzwe abakozi muri NPD Cotraco no muri Spedag Interfreight Rwanda Ltd mbere y’uko abona imirimo muri RURA.

 

Itangazo rya Minisitiri w’Intebe ribahagarika rivuga ko bahagaritswe kubera “imyitwarire n’imiyoborere idahwitse”. Nk’ibisanzwe, ntabwo higeze hasobanurwa mu buryo burambuye uburyo ayo makosa birukaniwe bayakoze.

 

Amakuru IGIHE ifite avuga ko aba bayobozi uko ari batatu, amasaha make mbere y’uko birukanwa, bari batumijwe mu Nama ku Biro bya Minisitiri w’Intebe, bahava bitaba izindi nzego nkuru z’igihugu.

 

Bivugwa ko umwanzuro wo kubahagarika wafashwe biturutse ku buremere bw’amakosa yabo, ndetse bamwe mu babazi neza, bavuga ko bose bahuriye ku kuba bari abantu bikanyiza kandi batava ku ijambo. Ni mu gihe ngo mu mikorere yabo, babaga bashyize hamwe, ku buryo icyo batemeye kitakorwaga.

 

Hari andi makuru avuga ko ubwo uyu mwaka watangiraga, RURA yakoze ingengo y’imari, igice kinini ikakigenera gusoza inyubako yayo iherereye mu Kiyovu. Muri iyo ngengo y’imari, ntabwo hari harimo ibijyanye n’amahugurwa agenewe abakozi.

 

Nubwo byari bimeze bityo, bivugwa ko hari amahugurwa yatangwaga kandi ubusanzwe byari byemejwe ko abaye ahagaritswe kuri bose.

 

IGIHE yamenye ko hari ikoranabuhanga rijyanye n’imikorere ya RURA ryavanywe mu Buhinde ariko mu masezerano yo kugurwa harimo ko hazatangwa amahugurwa y’uburyo rikora.

 

Birashoboka ko mu gutegura isoko, hashyizwemo ingingo y’uko abazajya bitabira amahugurwa, bazajya bayahererwa mu Buhinde. Ibyo byakozwe mu gihe mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, ibijyanye n’amahugurwa byavanywemo ku bakozi bose.Abari bagenewe ayo mahugurwa, ni abakora mu Ishami rishinzwe Ikoranabuhanga, ariko bisanga batazajya babona uko bagenda bitemejwe n’ushinzwe abakozi kuko ariwe utanga ‘ordre de mission’ [Rwabizi] kugira ngo ushinzwe imari [Uwera] atange amafaranga.

 

Byaje kurangira amahugurwa agiye atangwa akitabirwa n’abashinzwe ikoranabuhanga baherekejwe n’abo bayobozi.

 

Hari amakuru avuga ko ushinzwe abakozi yakuwe ku mwanya we ari mu nzira agana mu Buhinde kuko ngo itangazo rimuhagarika ryabonetse ageze ku Kibuga cy’Indege i Kanombe bituma asigara hagenda ukora mu ishami ry’ikoranabuhanga.

 

Mbere y’uko Eng. Deo Muvunyi agirwa Umuyobozi Mukuru w’agateganyo, yari Umuyobozi ushinzwe Igenamigambi n’Iterambere ry’Ubwikorezi muri RURA. Abakoranye nawe bavuga ko ari umuntu udaca ku ruhande, ufata umwanzuro adaciye ku ruhande.

 

Bivugwa ko amakosa yaba yatumye avaho, bishoboka ko yaba yaturutse ku bintu bitatu birimo kuba hari abakozi batamwumvaga, kuba yaba yarayagushijwemo n’abo bakozi babiri bagenzi be cyangwa se kuba yarayakoze nkana abizi afatanyije n’abo babiri.

 

Aba bakozi birukanywe bakurikinywe bakurikira Zephanie Niyonkuru wari Umuyobozi Mukuru wungirije wa RDB na Shema Maboko Didier wari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

Comment / Reply From