Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Umuryango w’Abibumbye ugiye kujya impaka ku ikoreshwa rya ’droit de veto’

Umuryango w’Abibumbye ugiye kujya impaka ku ikoreshwa rya ’droit de veto’

Umuryango w’Abibumbye ugiye kujya impaka ku ikoreshwa rya ’droit de veto’

Ni uburenganzira buhesha kimwe mu bihugu bitanu aribyo u Bushinwa, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, u Burusiya n’u Bufaransa, uburenganzira bwo kwanga umwanzuro cyangwa icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kandi bikarangirira aho.

Uyu mwanzuro ushyigikiwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika uteganya ko biriya bihugu bitanu, mbere yo gukoresha buriya burenganzira ntakumirwa bigomba gusobanura impamvu.

Ubwo burenganzira bugamije kugabanya uburyo abanyamuryango bahoraho b’akanama gashinzwe umutekano bakoresha ububasha bwabo, nyuma y’ibitero u Burusiya bwatangije kuri Ukraine muri Gashyantare.

Ibihugu bimwe bigaragaza ko ubwo bubasha bwahaye u Burusiya gutambamira ibyemezo byose byashoboraga gufatwa n’akanama gashinzwe umutekano, mu gihe gashinzwe kugarura amahoro.

Ubusabe bwa Liechtenstein bunashyigikiwe n’ibihugu 50.

Aka kanama k’Umuryango w’Abibumbye kandi abandi banyamuryango 10 badahoraho, bo badafite bwa burenganzira ntakumirwa.

AFP yatangaje ko imbanzirizamushinga y’uwo mwanzuro ihamagaza ibihugu 193 mu nama y’Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye "mu minsi 10 y’akazi", "ngo haganirwe kuri icyo kibazo n’uburyo itora ryakorwamo."

Mu bashyigikiye uyu mwanzuro kandi harimo Ukraine, u Buyapani, u Budage, aho ibyo bihugu bibiri bya nyuma byizeye kwinjira mu Kanama gashinzwe umutekano, umunsi hazaba hemejwe ko umubare ukagize wongerwa harebwe ijambo bifite muri politiki n’ubukungu ku Isi.

Gusa aho u Buhinde, Bresil, Afurika y’Epfo n’ibindi bishaka umwanya uhoraho muri aka kanama bihagaze ntiharagaragara.

Nubwo butari mu batangije uyu mwanzuro, u Bufaransa bwatangaje ko buzawutora.

Uko u Bwongereza, u Bushinwa n’u Burusiya bizatora ko ntikuramenyekana, nubwo bifite ijambo rikomeye muri iki cyemezo.

Tags

Comment / Reply From