Dark Mode
Image
  • Monday, 06 May 2024
U Rwanda rwikomye amahanga akingira RDC ikibaba mu bibazo by’umutekano muke

U Rwanda rwikomye amahanga akingira RDC ikibaba mu bibazo by’umutekano muke

Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda muri Loni yabwiye Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye ko ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC bidashobora gukemuka hakoreshejwe intwaro zonyine, ahubwo hakenewe n’ubushake bwatuma imyanzuro ya Nairobi na Luanda ishyirwa mu bikorwa.

 

Yabigarutseho ubwo Akanama k’Umutekano ka Loni kigaga ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu.

 

Mu ijambo rye, Amb Gatete yavuze ko u Rwanda rwiteguye gushyigikira ibiganiro bya Nairobi n’ibya Luanda ndetse no gutanga umusanzu mu iyubahirizwa ry’imyanzuro yabyo.

 

Ati "U Rwanda rwiteguye gushyigikira ibiganiro birimbanyije bigamije kugarura amahoro. Twizeye ko izi gahunda kera kabaye zizakemura izingiro ry’ibibazo by’umutekano muke muri RDC, bigira ingaruka ku baturanyi barimo n’u Rwanda."

 

Yagaragaje ko u Rwanda rufite ikibazo gishingiye ku buryo bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga basa n’ababangamira itambwe ziterwa, bagatuma RDC itita ku ruhare rwayo mu bibazo biri mu gihugu cyayo.

 

Ati "U Rwanda ruhangayikishijwe n’ukwivanga kudakenewe muri gahunda z’akarere zigamije gukemura ikibazo; bikorwa na bamwe mu bagize umuryango mpuzamahanga, bagerageza gutuma RDC itabazwa uruhare rwayo mu kuba idashyira mu bikorwa ibyemejwe muri gahunda ziri gukorwa zigamije kugarura amahoro, ku buryo bituma umusaruro w’izi gahunda utagerwaho".

 

Amb Gatate yavuze ko u Rwanda rutahwemye kugaragaza ko nta sano n’imwe rufitanye n’umutwe wa M23, kandi ko imirwano ihanganishije uyu mutwe na FARDC ishingiye ku bibazo by’imbere muri Congo.

 

Yibukije ahubwo Akanama ka Loni ko ubusugire bw’u Rwanda bukwiriye kubahwa, kuko muri uyu mwaka wonyine ibisasu biturutse muri RDC byarashwe ku butaka bw’u Rwanda ku matariki ya 19 Werurwe, 23 Gicurasi na 20 Kamena.

 

Ati "Byakurikiwe no kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege ya RDC ya Sukhoi 25 ku wa 7 Ugushyingo 2022.”

 

Yabajije kandi igihe umuryango mpuzamahanga uzahagurukira ukarwanya umutwe wa FDLR kandi ukamagana imikoranire iri hagati ya FARDC n’indi mitwe yitwaje intwaro.

 

Amb Gatete yavuze ko atumva impamvu Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Bintou Keita, atigeze avuga na rimwe ku mutwe wa FDLR ubwo yagezaga kuri aka kanama imitwe ibarizwa muri RDC.

 

Ati "Sinzi niba yabyirengagije nkana cyangwa se yumva ko udateye ikibazo ku gihugu icyo aricyo cyose. U Rwanda rumaze imyaka rugaragaza ko rubangamiwe na FDLR ndetse n’ubufasha uyu mutwe uhabwa na RDC n’ukwihuza kwayo na FARDC."

 

Yavuze ko kuba mu Burasirazuba bwa RDC hari imitwe yitwaje intwaro irenga 132 ariko umuryango mpuzamahanga ukaba uhangayikishijwe n’umutwe umwe wa M23 gusa ari ibintu bihangayikishije, mu gihe imwe muri iyo mitwe ifite ubukana, atanga urugero rwa FDLR igizwe n’abakoze Jenoside mu Rwanda.

 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula, yabwiye Akanama ka Loni ko umutwe wa M23 wamaze iminsi itanu utaragira icyo usubiza ku byemezo by’Inama ya Luanda, ahubwo ngo ukagira uruhare mu bwicanyi bwaguyemo abantu barenga 200 barimo n’abana ahitwa Kishishe.

 

Ati "Kubyamagana ntibihagije, ibihano birakenewe. Ni yo mpamvu Guverinoma ya RDC isaba Akanama kwamagana ibi byaha ndetse no gusaba ko hakorwa iperereza mpuzamahanga ryigenga rikagaragaza ababigizemo uruhare kandi bagahanwa."

 

Magingo aya, ubutabera bwa RDC ngo bwatangiye gukora iperereza kuri iki kibazo. Yongeye kuvuga ko umutwe wa M23 ushyigikiwe n’u Rwanda kandi bituma n’ibyemezo byashyizweho n’umuryango mpuzamahanga bidashyirwa mu bikorwa.

 

Lutundula yabwiye Akanama k’umutekano ka Loni ko Raporo y’Impuguke za Loni yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro iri mu Burasirazuba bw’Igihugu cye, ifite intwaro zikomeye ziruta n’izo Monusco yo ubwayo ifite.

 

Bityo, yasabye ko RDC ikwiriye gukurirwaho ibihano yashyiriweho bijyanye no kuba yagura intwaro kuko mu gihe bikiriho, bica intege iki gihugu.

 

Mu ijambo rye, yabusanyije na Raporo ya Loni igaragaza kandi ko abanyapolitiki bo muri RDC bamaze igihe bakoresha imvugo z’urwango zibasiye abavuga Ikinyarwanda, avuga ko atari ukuri kuko "Abanye-Congo batarwanya u Rwanda kuko ari abavandimwe kandi bazabana mpaka".

Comment / Reply From