Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
U Rwanda rwahawe kuyobora Ihuriro Nyafurika ku Bimukira n’Impunzi

U Rwanda rwahawe kuyobora Ihuriro Nyafurika ku Bimukira n’Impunzi

Inama ya karindwi y’Ihuriro Nyafurika ku Bimukira n’Impunzi [PAFOM] yemerejwemo ko u Rwanda arirwo rugiye kuyobora iryo huriro mu gihe cy’imyaka ibiri iri imbere, aho ruzashyira imbaraga mu gushaka icyafasha Afurika kugabanya ibibazo by’abaturage bayo bajya gushakira ubuzima bwiza i Burayi.

 

Ibyo bizakorwa hashishikarizwa ibihugu kugabanya ibibazo birimo ibishingiye ku mihindagurikire y’ikirere n’ibibazo bishamikiyeho nka zimwe mu mpamvu zikomeye zituma abatari bake bahunga uyu mugabane.

 

Iyi ngingo y’imihindagurikire y’ibihe ni nayo iri kuganirwaho n’abitabiriye inama ya PAFOM iri kubera i Kigali kuva ku wa 18 kugera tariki 20 Ukwakira 2022.

 

Yitabiriwe n’inzego zitandukanye zirimo iza leta, imiryango itari iya leta ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba Afurika Yunze Ubumwe.

 

Umuyobozi ushinzwe siporo n’umuco muri Komisiyo y’Umuyango wa Afurika Yunze Ubumwe, Angela Martin yavuze ko ko guharanira indangagaciro zirimo kwihesha agaciro no kunga ubumwe kw’abatuye Umugabane wa Afurika, ari urufunguzo rwo gukemura ikibazo cy’abimukira.

 

Mu mpamvu zituma abantu bava muri Afurika bakajya gushaka ubuzima ahandi, harimo izishingiye ku mihindagurikire y’ibihe nk’imyuzure, izuba ryinshi ritera amapfa, inzara, intambara n’ibindi.

 

Ibyo bibazo bishobora gutuma abantu bahungira mu bihugu hagati cyangwa bakaba bahava bakajya mu bindi bihugu ari naho usanga abenshi bahitamo kwigira i Burayi cyangwa mu bindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

 

Martin yasobanuye ko ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe ziri mu zitera iki kibazo cy’abanyafurika bajya gushakira imibereho i Burayi ku rwego rwo hejuru.

 

Yagize ati “Imihindagurikire y’ikirere ni imwe mu mpamvu nyamukuru zituma haba abimukira muri Afurika. Dukomeza kubona impinduka z’ikirere zitandukanye, zirimo amapfa imyuzure, ndetse n’ubwiyongere bw’ubushyuhe mu bice bitandukanye by’umugabane.”

 

“Ibi byose byashenye ibikorwa remezo bituma n’abantu bava mu byabo. Dukwiriye kurebera hamwe bimwe mu bice bituma abimukira bakomeza kwiyongera bitewe n’imihindagurikire y’ibihe.”

 

Sabelo Mbokazi ushinzwe umurimo n’Abimukira muri Afurika Yunze Ubumwe we yagize ati “Twemera ko abimikira bagirwaho ingaruka n’imihindagurikire y’ikirere hakwiye kujyaho uburyo bushingiye ku bushakashatsi bufasha abimikira b’imbere muri afrika guhangana n’ibiza.”

 

U Rwanda rwerekanye icyakorwa mu kugabanya ibibazo by’Abimukira

 

Ihuriro ryiga ku bibazo by’abimukira muri Afurika mu muryango uharanira ishema no kwihesha agaciro k’Abanyafurika “Pan African Movement” riyoborwa na kimwe mu bihugu binyamuryango mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

 

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Afurika muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Shakilla Umutoni Kazimbaya yavuze ko hari ingamba nyinshi u Rwanda rwashyizeho hagamije guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

 

Ati “Mu bijyanye no kubungabunga ibidukikije hari ibintu byinshi tumaze kumenyekanaho nk’u Rwanda harimo nko guca ikoreshwa rya Pulasitike, murabizi ko turi igihugu cya mbere cyane cyane nk’aha muri Afurika nitwe twafashe iya mbere gukuraho pulasitike kugira ngo tubungabunge ibidukikije. Izo nizo ngamba ibindi bihugu bigomba kwigiraho.”

 

Mu 2019, u Rwanda rwashyizeho itegeko ribuza gukora, gutumiza mu mahanga, gukoresha no gucuruza ibikoresho bya ‘plastique’ bikoreshwa inshuro imwe mu Rwanda.

 

Yakomeje agira ati “Hari n’ibindi byinshi byo gufasha abaturage kumenya uburyo babungabunga ahantu baherereye harimo nko gukora isuku aho batuye, umuganda tujya dukora mu Rwanda, gahunda zo gutera ibiti, ibyo byose nibyo dushaka kugira ngo tuganire nk’ibihugu bya Afurika twumvikane kuri izo ngamba n’uko zashyirwa mu bikorwa mu bihugu bitandukanye.”

 

Umutoni avuga ko inshingano z’u Rwanda nk’igihugu kigiye kuyobora iri huriro ari ukugenzura ko imyanzuro izafatirwa muri iyi nama ishyirwa mu bikorwa no gushaka ibindi bishya byafasha mu kurwanya ikibazo cy’Abimukira n’abajya gusaba ubuhunzi mu bihugu byo hanze ya Afurika.

 

Ati “N’ubwo tuzaba tuyobora tuzaba tubikora mu izina ry’ibindi bihugu byose bya Afurika. Imyanzuro izava muri iyi nama, inshingano ya mbere ni ugukurikiza ko yashyizwe mu bikorwa, hari imishinga imwe n’imwe tuzaba twemeje nka Afurika nko kuvuga ngo ese nta buryo bwiza bwakoreshwa za mbaraga zacu, urubyiruko ruva muri Afurika aho kugenda bahunze, banyura mu nzira zitemewe, ahubwo tukaba twaganira n’ibihugu byateye imbere, abo bantu bakajya bagenda mu buryo buzwi.”

 

“Noneho bakagenda bagakora hariya mu buryo buzwi, bakanagira amahirwe yo kugaruka inyuma ibyo baba bavanye hariya bakaza no gufasha Afurika kugira ngo nayo ikomeze itere imbere. Ni ibyo tuzakomeza gukora nk’u Rwanda ndetse na Afurika muri rusange.”

 

Abakurikiranira hafi iki kibazo bagaragaza ko akenshi nk’urubyiruko rwa Afurika usanga rujya gushakira imibereho i Burayi ndetse rukajyayo runyuze mu nzira zitemewe, usanga biterwa no kuba rurangiza kwiga rukabura akazi, intambara ziba ziri mu bihugu byabo n’ibindi bibazo

 

Umutoni ati “Igihe cyose ibihugu bizaba badashyizeho ingamba nyazo kugira ngo bwa bwenge yavanye ku ishuri agire ahantu abukoresha atera imbere we n’igihugu, azajya gushakira ahandi. Hano ku Mugabane wa Afurika ibyinshi birahari, turasabwa kureba ngo ibyo dufite ni ibihe, uburyo bwo kubikoresha ni ubuhe kugira ngo wa Munyafurika washakaga kujya kubishakira kure abashe kubibonera hafi ye.

 

Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira utangaza ko kuva uyu mwaka watangira abimukira 224 bamaze gupfa barohamye bashaka kujya i Burayi mu gihe abandi basaga 800 bo baburiwe irengero.

 

 

ACP Lynder Nkuranga, Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Abinjira n'Abasohoka ageza ijambo ku bitabiriye iyi nama

 

Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro ku cyakorwa mu kurandura ikibazo cy'Abanyafurika bahunga umugabane wabo bagiye gushaka imibereho myiza i Burayi

 

 

Abahagarariye inzego zitandukanye bari i Kigali mu nama yiga ku bibazo by'imihindagurikire y'ibihe nk'imwe mu mpamvu zitera Abimukira

Comment / Reply From