Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

U Rwanda rugiye kunguka televiziyo nshya y’imyidagaduro

Sosiyete yitwa Ishusho Ltd ifite studio y’umuziki itunganya amajwi n’amashusho by’indirimbo z’abahanzi, filime n’ibindi, yatangaje ko ifite umushinga wo gutangiza televiziyo y’imyidagaduro izaba yitwa ‘Ishusho TV’.

Amakuru IGIHE ikura imbere mu buyobozi bwa Ishusho Ltd, ni uko kugeza ubu ibyangombwa bya televiziyo byamaze kuboneka mu gihe bakomeje imirimo yo gushakisha abanyamakuru n’abakozi bayo.

Ku ikubitiro umuyobozi w’iyi sosiyete ya Ishusho Ltd yamaze gusinyisha Jérôme Mugabo wari usanzwe kuri TV10 mu gihe hagitegerejwe ko televiziyo nshya itangira.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Ishusho Ltd bumaze kuzuza studio za Ishusho TV ndetse n’ibikoresho byose byayo ku buryo igisigaye ari uko babona ibyangombwa igatangira gukora.

Umuyobozi wa Ishusho Ltd Karangwa Martin, yabwiye IGIHE ko imirimo yo gutangiza iyo Televiziyo igana ku musozo.

Ati “Tumaze igihe twubaka studio ndetse tugura n’ibikoresho byayo, abakozi n’abanyamakuru nabo dukomeje ibiganiro ku buryo twizeye ko mu minsi ya vuba tuba twatangiye.”

Ishusho Ltd izwi mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho y’indirimbo z’abahanzi, gukora filime mbarankuru n’ibindi ikorera iruhande rwa Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye gukora umwaka ushize wa 2021.

Ishusho Ltd yahaye amasezerano Mugabo Jérôme nk'umuyobozi wa televiziyo Ishusho TV
Ubwo Mugabo yasinyaga amasezerano yo kuba umuyobozi wa Ishusho TV
Byari ibyishimo nyuma yo gusinya amasezerano yemerera Mugabo kuba umuyobozi w'iyi televiziyo nshya igiye gufungurwa
Studio za Ishusho TV zimaze iminsi zuzuye
Mugabo yatemberejwe ibice bitandukanye bya Ishusho TV

Amakuru IGIHE ikura imbere mu buyobozi bwa Ishusho Ltd, ni uko kugeza ubu ibyangombwa bya televiziyo byamaze kuboneka mu gihe bakomeje imirimo yo gushakisha abanyamakuru n’abakozi bayo.

Ku ikubitiro umuyobozi w’iyi sosiyete ya Ishusho Ltd yamaze gusinyisha Jérôme Mugabo wari usanzwe kuri TV10 mu gihe hagitegerejwe ko televiziyo nshya itangira.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Ishusho Ltd bumaze kuzuza studio za Ishusho TV ndetse n’ibikoresho byose byayo ku buryo igisigaye ari uko babona ibyangombwa igatangira gukora.

Umuyobozi wa Ishusho Ltd Karangwa Martin, yabwiye IGIHE ko imirimo yo gutangiza iyo Televiziyo igana ku musozo.

Ati “Tumaze igihe twubaka studio ndetse tugura n’ibikoresho byayo, abakozi n’abanyamakuru nabo dukomeje ibiganiro ku buryo twizeye ko mu minsi ya vuba tuba twatangiye.”

Ishusho Ltd izwi mu gufata amafoto, amajwi n’amashusho y’indirimbo z’abahanzi, gukora filime mbarankuru n’ibindi ikorera iruhande rwa Sainte Famille mu Mujyi wa Kigali. Yatangiye gukora umwaka ushize wa 2021.

Comment / Reply From