Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Stade Amahoro izafungurwa n’umukino w’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho

Stade Amahoro izafungurwa n’umukino w’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho

Stade Amahoro izafungurwa n’umukino w’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho

Muri Gicurasi 2024, abakinnyi bakanyujijeho muri ruhago baturutse ku mibumbe itandukanye bazaba bari mu Rwanda ahazabera Igikombe cy’Isi [Veteran Clubs World Championship-VCWC].

 

VCWC ni ubwa mbere izaba ibereye ku Mugabane wa Afurika. U Rwanda ruzakira iri rushanwa nyuma y’uko muri Kanama 2021 ubwo Fred Siewe uyobora Ishyirahamwe ry’Imikino y’Abakanyujijeho ku Isi (FIFVE) yari mu gihugu yanabonanye na Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa banoza uwo mushinga.

 

Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 12 Ukwakira 2022, nibwo mu Mujyi wa Kigali hatangirijwe gahunda y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe “Legends in Rwanda”.

 

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abahoze ari abakinnyi bakanyujijeho ku Isi barimo Umunya-Cameroun Roger Milla, Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal, Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe n’Umufaransa Lilian Thuram.

 

Usibye aba bakinnyi hari n’abayobozi mu nzego za Leta, iz’abikorera ndetse n’abasanzwe bazwi mu bikorwa bya ruhago.

 

Mu gutangiza iyi gahunda, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko iki Gikombe cy’Isi kizahurirana n’isabukuru y’imyaka 30 yo Kwibohora k’u Rwanda.

 

Yavuze ko u Rwanda rwakuruwe n’uyu mushinga kuko rufite Stade Amahoro iri kuvugururwa kandi izuzura icyo gihe.

 

Yagize ati “Stade Amahoro izuzura muri Werurwe 2024. Izafungurwa n’umukino w’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho.’’

 

“Uhereye mu 1994 kugeza mu 2024, u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 30 yo kwibohora. Aba bakinnyi b’ibirangire bazagira uruhare mu gutumira Abanyarwanda baba muri Diaspora n’abo muri Afurika kuza kwifatanya natwe.’’

 

Mbere y’uko Igikombe cy’Isi kiba, abakinnyi bakanyujijeho batangiye urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bitandukanye ku Isi bamenyekanisha binyuze mu cyiswe “Legends in Rwanda.’’

 

Mu bikorwa byabo bazahura n’abayobozi batandukanye, abashoramari, abayobozi ba sosiyete sivile mu kubateguza iryo rushanwa ry’amateka.

 

Intego bihaye zirimo kumenyekanisha VCWC2024 ngo izitabirwe cyane, gushishikariza Abanyarwanda baba muri Diaspora kubigiramo uruhare no kumenyekanisha gahunda ya Visit Rwanda.

 

Abakinnyi bakanyujijeho bazasura imijyi 11 irimo Johannesburg, Nairobi, Lagos na Abidjan muri Afurika; Brussels, Berlin, Paris na London mu Burayi; Washington DC na Ottawa muri Amerika na Singapore muri Aziya.

 

Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa, yasabye abitabiriye iki gikorwa gutembera ariko bakazagaruka mu Rwanda.

 

Yagize ati “Mutembere Isi, muzagaruke hano mureba ibyiza bitatse u Rwanda. Tugomba guharanira ko iki gikorwa gitanga umusanzu mu binyejana bizaza.’’

 

Abakinnyi bakanyujijeho batanze ikiganiro cyagarutse ku kamaro ka siporo mu ishoramari rigamije kwiteza imbere.Kuvugurura Stade Amahoro ni umushinga uhanzwe amaso, byitezwe ko mu myaka ibiri iri imbere uzaba wuzuye, aho izajya yakira abantu ibihumbi 45.

 

Iyi stade izaba iri ku rwego mpuzamahanga izaba isakaye hose ahicarwa n’abantu usibye mu kibuga gusa kuko byo ari amategeko ya FIFA agena ko ubwatsi bugomba kubona izuba kugira ngo butangirika.

Comment / Reply From