Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Sitting volleyball abagore bitwaye neza Ariko abagabo byanze

Sitting volleyball abagore bitwaye neza Ariko abagabo byanze

Amakipe y’u Rwanda muri Sitting Volleyball yatangiye imikino ya Shampiyona y’isi iri kubera muri Bosnie Herzegovine mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2022, aho abagabo batsinzwe umukino wa mbere naho Abagore baratsinda.

 

Ikipe yatangiye mbere ni ikipe ihagarariye u Rwanda mu bagore, umukino wabo bawukinnye saa moya n’iminota 45’. Uyu mukino wari kandi uwa mbere mu itsinda bakinaga na Pologne.

Ntabwo uyu mukino woroheye igihugu cya Pologne kuko Abagore b’ikipe y’u Rwanda binjiye mu mukino mbere, bakaboneraho no gutsinda iseti ya mbere y’uyu mukino byahise bibaha kuwuyobora.

Iyi seti ya mbere u Rwanda rwayicyuye ku manota 26-24. Iseti ya kabiri yegukanywe na Pologne kuko abakinnyi b’u Rwanda babuze amahirwe yo kuyegukana mu minota ya nyuma, rutsindwa 23-25.

Kuva icyo gihe rwahise rwigarurira umukino nyuma yo kumva inama z’abatoza, mbere yo gutangira iseti ya Gatatu. Iyi seti yatwawe n’u Rwanda rwarushaga cyane Pologne rubatsinda amanota 25-15.

Pologne itahiriwe n’uyu mukino, yashatse kwegukana iya Kane ariko ntibyayikundira kuko Abanyarwanda bari bamaze kwizera intsinzi no kwigirira icyizere, bituma batsinda iya nyuma ku manota 25-15.

Uyu mukino warangiye ikipe y’u Rwanda mu bagore yegukanye umukino wa mbere mu itsinda itsinze amaseti 3-1. Hari hatahiwe bagenzi babo b’abagabo bari bagiye gucakirana na Ukraine.

Uyu mukino wose wayobowe na Ukraine yagaragaje umukino mwiza imbere y’u Rwanda. Ibi byatumye banatangira batsinda iseti ya mbere u Rwanda ku manota 20-25.

Uku gutsindwa byabaye nk’ibibakura mu mukino biha amahirwe Ukraine yo gutsinda iseti ya Kabiri bitayigoye, ishyiramo ikinyuranyo cy’amanota 10, itsinda amanota 15-25.

Iseti ya Gatatu niyo yasaga nk’aho Abanyarwanda batangiye kwinjira mu irushanwa, ariko ntibyabahiriye kuko igihe cyari cyagiye kandi bamaze kunanirwa, nayo bayitsinzwe bafite amanota 22-25. Umukino urangira ari amaseti 3-0.

Amakipe yombi yakinnye uyu munsi yagaragaje kwihagararaho nubwo bitakunze ku bagabo. Nta mukinnyi w’u Rwanda kugeza ubu wagize ikibazo mu mikino ya mbere, ahubwo bose bameze neza biteguye imikino ikurikira.

Kuri uyu wa Gatandatu saa sita n’iminota 45’ mu bagabo, u Buholandi burakina n’u Rwanda umukino wa kabiri wo mu itsinda rya kane baherereyemo, naho saa kumi n’igice, u Rwanda mu bagore bakine na Bosnie Herzegovine iri gukinira iyi mikino iwayo.

Tags

Comment / Reply From