Dark Mode
Image
  • Friday, 18 October 2024
Shenge Children Organisation yasabye inkunga ngo abana bafite ubumuga barusheho kwitabwaho

Shenge Children Organisation yasabye inkunga ngo abana bafite ubumuga barusheho kwitabwaho

Umuryango Shenge Children Organisation ufasha abana batishoboye watangije ubukangurambara bugamije gushaka amikoro, kugira ngo abana urera barusheho kwitabwaho uko bikwiriye.

 

Ni ubukangurambara bwatangijwe n’Umuryango w’urubyiruko ruvuka ku Banyarwanda batuye mu Bubiligi no mu bindi bihugu by’u Burayi nyuma y’igikorwa bise “ Rwanda Youth tour ” aho bishyira hamwe bagakora ingendo zo gusura u Rwanda mu rwego rwo kumenya amateka yarwo.

Muri urwo rugendo , babasha kurushaho kumenya u Rwanda no kureba icyo batanga nk’umusanzu wo kubaka u Rwanda bafatanyije n’abari mu gihugu.

Umwaka ushize wa 2022, uru rubyiruko rugera ku 120 rwasuye u Rwanda, basura ibikorwa bitandukanye birimo n’Umuryango Umuryango Shenge Children Organisation.

Nyuma yo kuwusura, biyemeje kuwufasha gushakira inkunga abana bafite ubumuga ngo barusheho kwitabwaho

Uwo muryango wasabye abagiraneza batandukanye kwitanga kugira ngo haboneke ubufasha bukwiriye butuma babasha kwita ku bana batishoboye basanzwe bitaho.

Uyu muryango usanzwe witwa ku bana baturuka mu miryango itishoboye cyane cyane abafite ubumuga. Ni abana bafashwa mu buvuzi, uburezi n’ibindi bituma imibereho yabo irushaho kuba myiza.

Alice Higiro, umwe mu bashinze umuryango Shenge Children Organisation yavuze ko kuri ubu hari bimwe mu byangombwa bakeneye ngo babashe kwita kuri aba bana, ariyo mpamvu bahamagariye abafite umutima ufasha kwitanga.

Ati “Mu byo dukenera cyane ngo dukomeze gufasha aba bana ni gahunda twatangije twise ‘Sponsor our Child’ aho ushobora kwishyurira umwana amadolari agera kuri 65 ku kwezi kugira ngo tubashe gukora iyo mirimo.”

Higiro yavuze ko nibura ubuvuzi bwa buri mwana mu bo bafasha, butwara agera kuri miliyoni 4 Frw ku mwaka. Ibyo biyongeraho imodoka ikenewe ngo yorohereze aba bana mu ngendo, kuko kugira ngo bagere ku kigo bisaba gukora urugendo rurerure.Ati “Imodoka yajya idufasha kujya kubafata mu ngo zabo no kubasubizayo ku mugoroba batashye aho umubyeyi ashobora gukora urugendo rugera ku isaha ahetse umwana ufite imyaka igera ku icumi. Twasanze iyo modoka yadutwara miliyoni 15 Frw.”

Yavuze ko kandi uko iminsi ishira, Umuryango Shenge Children Organisation ugenda waguka n’abo wakira bakiyongera, ari nayo mpamvu basanze bakeneye kubaka ahantu hajyanye n’igihe, hafite ibyangombwa byose abana bafite ubumuga bakenera.

Icyo gikorwa gikeneye miliyoni 36 Frw ngo gishyirwe mu bikorwa, abana bakomeze gufashwa nta nkomyi.

Higiro yavuze ko buri wese uko yifite ashobora gufasha Umuryango Shenge Children Organisation, kugira ngo ubuzima n’uburezi bw’abana bafite ubumuga butere imbere.

Comment / Reply From