Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Rwanda rwamaganye Debora Kayembe rumusabira kwirukanwa muri Kaminuza ya Edinburg

Rwanda rwamaganye Debora Kayembe rumusabira kwirukanwa muri Kaminuza ya Edinburg

Rwanda rwamaganye Debora Kayembe rumusabira kwirukanwa muri Kaminuza ya Edinburg

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yamaganye amagambo y’Umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburg, [Rectrice] Debora Kayembe, ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, asabirwa gufatirwa ibyemezo bituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye muri kaminuza.

 

Mu ibaruwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye yandikiye Prof. Peter Mathieson, Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya Edinburg [Principal], kuwa 21 Mata 2022, yamugaragarije ko u Rwanda rutanyuzwe n’igisubizo cy’iyi kaminuza ku magambo ya Kayembe.

Kuwa 14 Mata Kayembe yanditse kuri Twitter amagambo nyuma aza kuyasiba, yongera kuwa 19 Mata, yamagana ko u Rwanda rwakwakira abimukira n’impunzi zizaturuka mu Bwongereza ariko abivangamo no guhakana no gupfobya Jenoside.

Kayembe yongeyeho ko u Bwongereza budakwiriye gukorana n’u Rwanda kuko ruyobowe n’abagize uruhare muri Jenoside.

Nyuma yo kotswa igitutu, ejo kuwa Kane Kayembe yanditse andi magambo yisegura ariko mu buryo butarimo gusaba imbabazi cyangwa kwisubiraho ku magambo yatangaje. Yashimangiye ko ibyo yavuze bidakwiye kubonwa nk’ibitekerezo bya Kaminuza ya Edinburg, ahubwo ari ibye bwite nka Kayembe.

Kayembe akaba yaratsimbaraye ku bitekerezo bye atitaye ku bamugaragarije ko byakomerekeje benshi kandi birimo agasuzuguro ku banyarwanda no gutoneka abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kaminuza ya Edinburg na yo yanditse kuri Twitter ko ibitekerezo bya Kayembe ntaho bihuriye n’umurongo wa Kaminuza.

Yagize iti “Ntabwo duhuje ibitekerezo na Debora Kayembe kuko ibyo yavuze, yabivuze ku giti cye. Kaminuza ya Edinburgh kimwe na Loni ndetse n’indi miryango mpuzamahanga, twemera Jenoside yakorewe Abatutsi nka kimwe mu byaha byibasiye inyokomuntu kandi twamaganye twivuye inyuma abashinja kuyigiramo uruhare Guverinoma y’u Rwanda na Perezida uriho.”

Ambasaderi Busingye yavuze ko ibisubizo bya Kaminuza bidahagije yibutsa ko ’ku rubuga rusange igitekerezo cy’umuntu kidakwiye guhabwa rugari by’umwihariko iyo ari ibitekerezo byasangijwe bigamije guhakana nkana Jenoside no gukwirakwiza ibinyoma’.

Yakomeje yibutsa ko "Iyo ibitekerezo nka biriya bitangwa ku itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abayahudi [Holocaust], kuba ari igitekerezo cy’umuntu ku giti cye ntibyari kuba urwitwazo rukwiye, ndetse kaminuza yagira icyo ikora’.

Kayembe w’imyaka 46, yatangiye kuyobora Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza muri Werurwe umwaka ushize. Umwanya ariho nubwo ukomeye muri iyo Kaminuza, ufatwa nk’uw’icyubahiro kuko Kaminuza iba ifite abandi bayobozi bakuru bakurikirana umunsi ku munsi ubuzima bwayo.

Ambasaderi Busingye yavuze ko ’bigoye gutandukanya ibitekerezo bya Kayembe na Kaminuza ya Edinburg kuko umwanya ayifitemo ukomeye kandi ashobora gufata ibyemezo. Ni ho yahereye asaba ko icyifuzo cy’abanyarwanda n’inshuti zabo zababajwe n’ibitekerezo bye gikwiye guhabwa agaciro.

Ati "Bose barasaba Kaminuza ya Edinburg kutitandukanya na we gusa ahubwo ikanafata icyemezo gituma adakomeza gukongeza ibitekerezo bye bibi muri Kaminuza, no mu banyeshuri

Tags

Comment / Reply From