Dark Mode
Image
  • Sunday, 08 September 2024
Rwamagana: Impungenge ku bakoze Jenoside bafungurwa bakimuka

Rwamagana: Impungenge ku bakoze Jenoside bafungurwa bakimuka

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 18 ubwo hibukwaga ku nshuro ya 28 abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 biciwe ku musozi wa Mwulire.

Umusozi wa Mwulire ni hamwe mu haguye Abatutsi benshi ariko babanje kwirwanaho mu gihe cy’ibyumweru bibiri, nyuma abasirikare n’interahamwe barabatera tariki ya 18 Mata babanza kubateramo grenade n’amasasu ubundi interahamwe zibiraramo zirabica.

Kuri uyu musozi hari urwibutso rushyinguyemo abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi barenga ibihumbi 26, abenshi bakaba bariciwe kuri uyu musozi.

Mu muhango wo kubibuka Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rwamagana, Musabyeyezu Dative, yashimiye Leta ku kuba hari abafungiwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi, agaragaza ko iyo bitaba Leta y’ubumwe byari kugorana kuburanisha aba bantu mu gihe gito.

Yakomeje avuga ko abenshi bagiye bakatirwa imyaka 20, 19, 15 ndetse ubu abenshi bagejeje igihe cyo gutaha barimo barataha. Yavuze ko babyishimiye ngo kuko ari imbaraga z’igihugu baje gufatanya n’abandi mu kucyubaka.

Ati “Iyo urebye neza hari umubare utari muto w’abataha ntibagaruke aho bari batuye, ntitubabuza gutura aho bashaka kuko ni uburenganzira bwabo ariko birebweho impamvu batagaruka aho bari batuye, akenshi hari ibyaha bakoze bitagaragaye igihe bacibwaga imanza kuri ubu bakaba batinya gusubira aho babikoreye.”

Musabyeyezu yavuze ko iyo babonye abakoze Jenoside bafungurwa bakajya gutura ahandi babyibazaho cyane, avuga ko bari bakwiriye guturana bakababarirana ndetse anagaragaza ko muri uwo mubano hashobora no kuvamo uzi ahari imibiri itarashyingurwa akaba yayerekana igashyingurwa mu cyubahiro.

Yakomeje asaba abafite ababo bafungiye icyaha cya Jenoside kubabwira ko bakwiriye gufungurwa bakaza bagaturana ngo kuko kuri ubu igikwiriye gushyirwa imbere ari ukubaka ubumwe.

Yanasabye Leta kongera imbaraga mu kubigishiriza muri gereza ku buryo basohoka badatinya gutura aho bahoze batuye.

Ati “Turifuza ko nabo aho bafungiwe baganirizwa bihagije kugira ngo bajye basohoka bakiranutse n’imitima yabo, basohoke babohotse baze biteguye kubana natwe kuko twigishijwe neza.”

Musabyeyezu yavuze ko mu gihe hakiri urwikekwe rumeze gutyo rw’aho umuntu afungurwa, aho gusanga umuryango we aho utuye akajya gutura ahandi nyamara yarafunguwe avuga ko yihannye ndetse yanasabye imbabazi abo yiciye biba bitameze neza.

Ati “ U Rwanda rwacu rurifuza ko tuba umwe igihe rero hakiri urwikekwe hagati yacu, igihe imitima yacu hari ibyo idushinja tudafungukira kuvuga ngo tubigaragarize abandi kongera gufatanyiriza hamwe no kubaka igihugu cyacu byatungora.”

Umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome, nawe yagarutse kuri iki kibazo, avuga ko buri Munyarwanda yemerewe gutura aho ashaka ariko na none ngo gufungurwa uri umusaza aho gusanga umuryango wawe ugahitamo kuwuhunga biteye ikibazo.

Yavuze ko inyigisho zikwiriye kongerwa mu bantu bafungurwa kugira ngo batange ubuhamya bafatanye n’abandi mu kwigisha abakiri bato uburyo bakomeza kurwanya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tags

Comment / Reply From