Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yagejeje Ijambo

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yagejeje Ijambo

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yagejeje Ijambo

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi itatu muri Jamaica, yagejeje Ijambo ku Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, aho yavuze ko impande zombi zikwiriye gufatanya mu kugeza ku baturage iterambere rirambye.

 

Umukuru w’Igihugu uri muri Jamaica ku butumire bwa Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu, Andrew Holness, yavuze ko igitekerezo cya Afurika Yunze Ubumwe gikomoka muri Jamaica, by’umwihariko ku Ntwari ya Mbere y’icyo gihugu, Marcus Garvey.

Yagize ati “Mu myaka irenga 100 ishize, [Marcus Garvey] yatekereje Afurika Yunze Ubumwe ku Banyafurika bari ku Isi yose. Ntabwo ari impanuka kuba igitekerezo cy’Ubumwe bwa Afurika cyaravukiye kuri iki Kirwa.”

Abaturage barenga 90% ba Jamaica bafite inkomoko muri Afurika, aho Perezida Kagame yavuze ko iryo sano rikwiriye kuvamo ubufatanye bwungukira impande zombi, ati “Kwishimira ibyo duhuriyeho nk’Abanyafurika ndetse na diaspora Nyafurika, bidufasha guhangana n’ibibazo by’iyi Si tubamo. Kugeza n’uyu munsi, duhora twibutswa ko dukwiriye gukorera hamwe no gufashanya.”

Muri Kanama uyu mwaka, Jamaica izizihiza isabukuru y’imyaka 60 imaze ibonye ubwigenge, Perezida Kagame yavuze ko ubwigenge nyakuri burenga itariki bukagera mu mitekerereze, kandi ko ibitambo byatanzwe kugira ngo buboneke bikwiriye guhora byigishwa abakiri bato.

Ati “Umunsi wo Kwigenga ni itariki iri mu mateka, ariko ni n’imitekerereze. Imbaraga zo kwizihiza iminsi y’ubwigenge zituruka ku mahirwe yo kwibutsa abakiri bato ibyago byabayeho mbere y’ubwo bwigenge. Ikindi cy’ingenzi ni ukomereza mu murongo wo kwigira ukenewe kugira ngo turinde ibyagezweho kuva icyo gihe [cy’ubwigenge]. Ibyo twagezeho nk’abantu, tuba dushobora gukora ibyiza birenzeho kandi tukabikora neza.”

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku isano iri hagati ya Jamaica na Afurika, avuga ko abaturage b’ibihugu byombi ari abantu baziranye bityo bakwiriye no gufatanya kurushaho.

Ati “Mfite ubutumwa bwo kubasangiza uyu munsi, ntabwo turi abantu bataziranye. Mu miterere itandukanye yacu, dusangiye imico rusange. Abantu bacu bagira umuhate, bakaba abahanga kandi nk’uko amateka dusangiye abyerekana, bakagira intumbero.”

U Rwanda na Jamaica bihuriye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) aho Perezida Kagame yashimye uburyo icyo gihugu gishyigikira u Rwanda muri uwo Muryango, aboneraho kuvuga ko icyo gihugu “Kizisanga mu rugo” ubwo kizaba cyitabiriye Inama ya Commonwealth itegerejwe i Kigali muri Kamena uyu mwaka.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko Afurika ikwiriye gukorana n’Ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean mu rwego rwo gufatanya mu miryango mpuzamahanga aho inyungu zabyo ziba zifitanye isano, nko mu guhangana n’ibibazo by’ihindagurika ry’ikirere ndetse no kugeza gahunda z’ubuvuzi kuri bose.

Yashimangiye ko iyi mikoranire idakwiriye kunyuzwa mu bindi bihugu, ati “Abadipomate bacu bakunze guhurira New York, London na Geneva, ibyo ntacyo bintwaye, ariko twabikora mu bundi buryo.”

Yongeraho ko “Igihe kigeze kuri Afurika n’ibihugu biri mu Nyanja ya Caribbean mu gufatanya mu buryo bwihuse kandi burambye, binyuze mu miryango duhuriramo ndetse no hagati y’ibihugu.”

Yashimangiye ko “Nk’u Rwanda, turajwe ishinga no gukorana na Jamaica mu buryo bwimbitse, tugasangira ub

Tags

Comment / Reply From