Dark Mode
Image
  • Wednesday, 22 January 2025

Perezida Kagame yasabye ibihugu biri muri G20 kororhereza ibindi bikiri munzira y'amajyambere bifite amadeni

Perezida Kagame yasabye ibihugu biri muri G20 kororhereza ibindi bikiri munzira y'amajyambere bifite amadeni

Perezida Kagame yasabye ibihugu biri muri G20 kororhereza ibindi bikiri munzira y'amajyambere bifite amadeni

Perezida Kagame yasabye ibihugu 20 bya mbere bikize, kugira uruhare mu bikorwa bifasha ibikiri mu nzira y’amajyambere ku buryo bitaremererwa n’amadeni bifite.

 

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya G20 y’ibihugu bikize.

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye iyi nama ya G20 nk’Umuyobozi wa Komite y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma yiga ku cyerekezo cy’Urwego rw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe rushinzwe Iterambere (AUDA-NEPAD).

Yabwiye abakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya G20 ko ikinyuranyo kiri hagati y’ibihugu bikize n’ibikiri mu nzira y’amajyambere, cyiyongereye ku buryo budasanzwe bitewe n’icyorezo cya Covid-19, amakimbirane ndetse n’ingaruka ziterwa n’imihindagurikire y’ibihe.

Ati “Ku bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ibyo bivuze ubwiyongere bw’ikiguzi cyo kwaka inguzanyo ndetse n’amadeni menshi.”

Yasabye ibihugu bigize G20 byitabiriye iyi nama, kugira uruhare mu gukemura ibyo bibazo byugarije ibindi bikiri mu nzira y’amajyambere.

Imwe mu nzira yagaragaje zagize uruhare mu korohereza ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, ni gahunda ijyanye no kubisubikira kwishyura amadeni yashyizweho mu bihe bya Covid-19, avuga ko bikwiriye ko “isubizwaho”.

Ubwo icyorezo cya Covid-19 cyatangiraga kwigabiza Isi, Banki y’Isi n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, basabye ibihugu bya G20 gushyiraho gahunda igamije korohereza ibihugu bikennye uburyo bwo kwishyura amadeni bifite, Debt Service Suspension Initiative, DSSI.

Iyo gahunda yashyizweho muri Gicurasi 2020, yafashije ibihugu gukoresha ubushobozi bwabyo muri gahunda zigamije kurwanya icyorezo no kurengera ubuzima bw’abaturage babyo.

Ibihugu 43 muri 73 byitabiriye iyo gahunda mbere y’uko irangira mu mpera za Ukuboza 2021. Kuva muri Gicurasi 2020 kugera mu Ukuboza 2021, iyi gahunda yafashije mu gusubika kwishyura imyenda ifite agaciro ka miliyari 12,9$ ibihugu byari bibereyemo ababihaye inguzanyo.

Tags

Comment / Reply From