Dark Mode
Image
  • Saturday, 04 May 2024
Perezida Kagame yakiriye abasenateri ba Amerika barimo Inhofe, abatembereza mu rwuri rwe

Perezida Kagame yakiriye abasenateri ba Amerika barimo Inhofe, abatembereza mu rwuri rwe

Perezida Kagame yakiriye itsinda ry’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bayobowe na Senateri Jim Inhofe, umwe mu nshuti z’u Rwanda.

 

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, bibinyujije kuri Twitter byatangaje ko ibi biganiro byabereye mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu karere ka Bugesera.

 

Bagize bati “Uyu munsi i Kibugabuga, Perezida Kagame yakiriye mu rwuri rwe itsinda ry’abasenateri bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Iri tsinda ryari riyobowe na Sen Senateri Jim Inhofe, aherekejwe na Senateri Mike Rounds na John Boozman.”

 

Bakomeje bagira bati “ Uru ruzinduko nirwo rwa nyuma Senateri Inhofe agiriye mu Rwanda nk’umusenateri mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru. Hahaganiriwe ku bigezweho mu karere, ku rwego mpuzamahanga n’umubano uri hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

 

 

Senateri Inhofe ni umwe mu nshuti z’u Rwanda ndetse mu kwezi gushize Perezida Kagame yamushimiye uburyo yabaniye u Rwanda mu myaka yose yamaze mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika.

 

Jim Inhofe wavutse mu 1934, ni Umusenateri mu Nteko Ishinga Amategeko muri Amerika uhagarariye Leta ya Oklahoma, umwanya yatorewe bwa mbere mu 1994.

 

Ni umwe mu bayoboke b’Ishyaka ry’Aba-Républicain. Mu Nteko ya Amerika yayoboye Komite Ishinzwe Ibidukikije n’Imirimo Rusange guhera mu 2003 kugera mu 2007, arongera ahabwa izo nshingano mu 2015 kugera mu 2017.

 

Senateri Inhofe aherutse gutangaza ko azajya mu kiruhuko cy’izabukuru ku wa 3 Mutarama 2023, nyuma y’imyaka 35 ahagarariye Oklahoma mu Nteko ndetse n’imyaka irenga 50 muri politiki.

 

Perezida Kagame mu kwezi gushize, yavuze ko umubano wa Senateri Inhofe n’u Rwanda wagize uruhare rukomeye mu gushimangira imikoranire ya Amerika n’u Rwanda.

 

Ati “Twabonye imbaraga washyize mu gushaka kumenya no gusobanukirwa u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bya Afurika. Twabonye uburyo wasobanuriraga bagenzi bawe akamaro ka Afurika n’ibihugu nk’u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.”

 

Perezida Kagame yavuze ko Senateri Inhofe yerekanye ko umubano w’ingirakamaro na Amerika ari ufitiye inyungu impande zombi, mu kubumbatira umutekano no gushimangira ubukungu.

 

 

Perezida Kagame ubwo yahaga ikaze aba basenateri

 

Aba basenateri baganiriye na Perezida Kagame ku ngingo zitandukanye

 

Uru nirwo rizunduko rwa nyuma Inhofe agiriye mu Rwanda nk'umusenateri

 

 

 

Perezida Kagame yatembereje aba bayobozi mu rwuri rwe ruherereye i Kibugabuga mu Bugesera

 

Aba bayobozi baganiriye birambuye

 

 

Aba basenateri bashimiwe umuhate wabo mu gushaka kumenya u Rwanda na Afurika muri rusange, hagamijwe iterambere

 

Perezida Kagame yashimiye Inhofe umusanzu we mu iterambere ry'u Rwanda

 

Ibi biganiro byabereye mu rwuri rwa Perezida Kagame ruherereye i Kibugabuga muri Bugesera

 

Inyambo zo mu rwuri rwa Perezida Kagame i Kibugabuga

Comment / Reply From