Dark Mode
Image
  • Sunday, 22 December 2024

Pasika yanjye i Yerusalemu mu Murwa witiriwe uw’Amahoro (Amafoto)

Pasika yanjye i Yerusalemu mu Murwa witiriwe uw’Amahoro (Amafoto)

Pasika yanjye i Yerusalemu mu Murwa witiriwe uw’Amahoro (Amafoto)

Kimwe n’ahandi ku Isi, i Yerusalemu hari hari urujya n’uruza rw’abantu bagiye kwizihirizayo Pasika, ku Cyumweru, tariki ya 17 Mata 2022.

Ni ibisanzwe ko buri mwaka, abakirisitu babarirwa muri za miliyoni bo mu mahanga yose bateranira hamwe mu madini yabo bizihiza Pasika.

Mu kuyizihiza bamwe bazindukira mu matorero n’amadini atandukanye mu masengesho yo kuzirikana kuzuka kwa Yezu nk’ikimenyetso cy’intsinzi kuri bo n’ishingiro ryo gucungurwa kwabo.

Baba bazirikana ko umunsi udasanzwe bibukaho ko Yezu ari umukiza wabo, yabitangiye akemera kubambwa, akicwa urupfu rw’agashinyaguro kugira ngo abacungure.

Kuri njye byambereye umunsi udasanzwe! Pasika yanjye nayiririye muri Yerusalemu, Umurwa Bibiliya Yera ivuga ko ari uw’amahoro. Ni izina ahanini rishingiye ku ntambara wagiye unyuramo ariko ukaba ugihagaze bwuma.

Ni umunsi nakabije inzozi zo kwizihiza Pasika mpagaze ku butaka Umukiza yavukiyeho, akaza no kubupfiraho.

Nkigera muri Israel ku wa 16 Mata 2022 nashyikiye muri Hotel NYX iherereye mu Mujyi wa Tel Aviv. Aha nahamaze amasaha hafi 10 ndi mu kato ntegereje ibisubizo bya Covid-19.

Byasabye ko nirambikaho gato nkaruhuka, nitegura urugendo rugana i Yerusalemu ngo umwana w’Imana azuke ndi mu Murwa, ha handi yavuze ko azadusanga.

Mu gitondo cyo ku Cyumweru ni bwo njye na bagenzi banjye bari muri Israel mu rugendo nyobokamana rwiswe “Twenda Jerusalem’’ twafashe urugendo rwerekeza i Yerusalemu.

Nyuma y’isaha imwe twari twinjiye muri Yerusalemu, Umurwa wa kera ubitse amateka yo hambere ku bemera-Mana.

Mu nzira ugana i Yerusalemu, hari ibikorwaremezo bizamurwa umunsi ku wundi, ibyerekana ko Israel itera imbere ubutitsa.

Ikindi kigaragarira amaso ya buri wese n’ibikorwa by’ubuhinzi cyane ko iki gihugu kiri mu bihagaze neza ku Isi mu rwego rw’ubuhinzi.

Si ibintu yagezeho nk’impanuka kuko kuva ahagana mu 1950 na 1960, ubuyobozi bwa Israel bwatangiye guharura inzira y’ubuhinzi buteye imbere kandi bukoresha ikoranabuhanga rigezweho.

Mu myaka yo hambere nibura 30% y’ingengo y’imari yashyirwaga mu buhinzi n’amazi, mu gihe andi 30% yashyizwe mu burezi ndetse hashyirwa imbaraga mu kwigisha abahinzi no kubahuriza muri za koperative. Ibihingwa by’ingenzi biri mu bihingwa muri iki gihugu birimo ingano, soya n’ibigori.

Kuva Israel yabona ubwigenge mu 1948, ingano y’ubutaka buhingwa yariyongereye iva kuri hegitari 165.000 igera kuri 433.000 ndetse umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi na wo wikubye inshuro 16, ni ukuvuga inshuro eshatu kuruta uko abaturage biyongereye.

Reka mbe ncumbikiye aha iby’ubuhinzi, dukomeze i Yerusalemu mu Murwa mwiza w’Amahoro.

Mu nzira ziganayo, mu mihanda harimo imodoka zitari nyinshi ugereranyije n’iminsi isanzwe. Benshi bitewe n’imyemerere yabo wasangaga bizihirije Pasika mu nsengero ndetse no mu ngo zabo.

Agaciro bamwe mu Bayahudi baha Pasika katumye hari ibikorwa bimwe na bimwe nk’iby’ubwikorezi bw’abantu rusange, ubwubatsi bihagarikwa mu guhimbaza uwo munsi wari uw’ikiruhuko.

Tags

Comment / Reply From